Guhinga ntugaburire neza umuryango ntacyo uba ukora - Minisitiri Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente avuga ko guhinga neza ukeza ntugaburire umuryango uko bikwiye ntacyo byaba bimaze kuko abana batakura neza ahubwo bakarwara indwara zijyanye n’imirire mibi zirimo no kugwingira.
Minisitiri Ngirente yabivuze kuri uyu wa 24 Nzeri 2019, ubwo yatangizaga ku mugaragaro igihembwe cya mbere cy’ihinga 2020, igikorwa cyabereye mu Karere ka Rulindo, mu Ntara y’Amajyaruguru.
Icyo gikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Buyoga, akagari ka Ndarage, umudugudu wa Kagozi, aho Minisitiri w’Intebe yafatanyije n’abaturage gutera ibigori bya ’Hybride’ ku butaka bwahujwe bwa hegitari eshanu, bakaba beretswe uko bakoresha ifumbire mvaruganda n’imborera.
Minisitiri Ngirente yavuze ko yasabye abaturage kongera umusaruro ariko bakanamenya ko icya mbere ari ukugaburira neza imiryango yabo.
Yagize ati "Ni ngombwa guhinga dukoresheje ifumbire mvaruganda n’imborera kugira ngo umusaruro wiyongere n’igihugu gitere imbere. Ibyo ariko bigomba guhera ku kugaburira neza imiryango, abana bakabona indyo yuzuye ibarinda kugwingira".
Ati "Guhinga ntugaburire neza umuryango wawe ntacyo byaba bimaze. Dukeneye abaturage bafite imbaraga, babasha gukorera igihugu".
Minisitiri Ngirente yakomeje avuga ko Leta izakomeza kunganira abaturage kugira ngo babone imbuto n’ifumbire bakenera biciye muri za gahunda zashyizweho nka Smart Nkunganire, gahunda yo kuhira n’izindi.
Kubwimana wari witabiriye icyo gikorwa, yavuze ko guhinga mu buryo bwa kijyambere harimo no kuhira bituma umusaruro wiyongera.
Ati "Kuva Leta yaduha ubu buryo bwo kuhira umusaruro wikubye kabiri kuko twabirebye mu ihinga riheruka ry’ibishyimbo kuko twuhiye. Akarima nahingaga mbere keragamo ibiro 100 gusa by’ibishyimbo ariko ntangiye kuhira nasaruye ibiro 200 birenga".
Umusaruro w’ubuhinzi w’igihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2019 ngo wazamutseho 5%, mu gihe umusaruro w’igihembwe cya mbere cy’uwo mwaka wari wazamutseho 4% nk’uko Minisitiri Ngirente yabigarutseho, akavuga ko hari icyizere ko n’uyu mwaka umusaruro uzakomeza kwiyongera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|