Iburasirazuba: Inka zisaga ijana zatejwe cyamunara hirengagijwe icyemezo cy’urukiko

Murenzi Jean Claude uyobora Akarere ka Kayonza avuga ko bateje inka cyamunara barenze ku cyemezo cy’urukiko bagamije kwirinda ko zashirira aho zafatiwe.

Izi nka zatejwe cyamunara mu gihe hari hagitegerejwe umwanzuro w'urukiko
Izi nka zatejwe cyamunara mu gihe hari hagitegerejwe umwanzuro w’urukiko

Ku wa 03 Nyakanga 2019 nibwo mu kigo cya gisirikare cya Gabiro hafatiwe inka 157 z’aborozi bo mu turere twa Kayonza na Gatsibo bihana imbibi.

Hagendewe ku byemezo by’inama njyanama z’uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza dukora kuri iki kigo, izo nka zagombaga gutezwa cyamunara ku wa 25 Nyakanga 2019.

Iki cyemezo cyaje gukurwaho n’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare ku wa 24 Nyakanga 2019 mbere y’umunsi ngo cyamunara ikorwe kubera ikirego cyatanzwe na Safari Steven wafatiwe inka 104.

Akarere ka Kayonza kajuririye iki cyemezo bitewe n’uko urukiko rwafashe icyemezo mu ifasi rudakoreramo.

Gutesha agaciro cyamunara byongeye kwemezwa n’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, nabwo Akarere ka Kayonza karakijuririra mu rukiko rukuru urugereko rwa Rwamagana.

Umwanzuro utegerejwe kuri uyu wa 26 Nzeri 2019 saa munani z’amanywa.

Nyamara izi nka zatejwe cyamunara ku wa 24 Nzeri 2019 nk’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bubyiyemerera.

Murenzi Jean Claude uyobora Akarere ka Kayonza avuga ko cyamunara yabaye hatirengagijwe icyemezo cy’urukiko ahubwo birindaga ko inka zishirira mu kigo cya gisirikare cya Gabiro zafatiwemo.

Ati “Ziriya nka zari zihamaze iminsi zimwe zaranapfuye bituma twihutira gukemura icyo kibazo rwose kugira ngo na zo zigurishwe tutirengagije ko icyemezo cy’urukiko kigifite agaciro.”

Murenzi yongeraho ko n’ubundi icyo urukiko ruzafataho umwanzuro bazagishyira mu bikorwa kuko amafaranga ashyirwa mu isanduku y’akarere.

Umunyamategeko witwa Ibambe Jean Paul avuga ko iyo habayeho gutambamira urubanza cyamunara cyangwa irangizarubanza bihagarara kugeza igihe icyemezo cy’urukiko rubifitiye ububasha kibonekeye.

Ngo iyo bidakozwe muri ubwo buryo ngo irangizarubanza riba rikozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi uwarangije urwo rubanza ashobora guhagarikwa mu nshingano.

Ati “Iyo bikozwe gutyo iyo cyamunara iba inyuranyije n’amategeko, uwarangije urwo rubanza arakurikiranwa afite uko abibazwa kuko aba yarenze ku mategeko. Mu mategeko agenga imikorere y’abahesha b’inkiko uwarangije urubanza binyuranyije n’amategeko afite uko akurikiranwa n’uko ahanwa. Mu bihano njya mbona harimo no guhagarikwa.”

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza buvuga ko inka zimwe zapfuye n'izindi zikaba zari zimerewe nabi ikaba ari yo mpamvu baziteje cyamunaraurukiko rwayihagaritse rutaratanga umwanzuro
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko inka zimwe zapfuye n’izindi zikaba zari zimerewe nabi ikaba ari yo mpamvu baziteje cyamunaraurukiko rwayihagaritse rutaratanga umwanzuro

Safari Steven avuga ko ibyakozwe bigamijwe kumuhombya kuko yabanje gutakamba byakwanga akiyambaza ubutabera ariko mu gihe butari bwatanga umwanzuro inka ze zigatezwa cyamunara.

Agira ati “Kugurisha inka zanjye imbere y’icyemezo cy’urukiko byanteye ikibazo gikomeye cyane. Uribaza se nta butabera buri mu gihugu, ese abantu tuburana ni na bo baca imanza, hari ibintu byinshi umuntu yibaza uretse no kubura inka ukumva wabuze n’ubuzima.”

Murenzi Jean Claude uyobora Akarere ka Kayonza avuga ko nta na rimwe ubuyobozi bwagambirira guhombya abaturage ariko na bo ngo bakwiye kubaha ibyanya bikomwe.

Ati “Turasaba ubufatanye muri iki gikorwa cyo gukumira inka zijya mu kigo bakareka ikigo kigakorerwamo ibikorwa byacyo, aborozi bakazitira inzuri zabo bakareka kukivogera.”

Inka za Safari Steven zitejwe cyamunara habura umunsi umwe na none ngo ku rukiko rwisumbuye rwa Ngoma hakorwe inama ntegurarubanza ku kirego yatanze cyo kuba ahawe inka ze by’agateganyo kugira ngo zitagirira ikibazo aho zafatiwe mu gihe hari hagitegerejwe icyemezo cy’urukiko ku guhagarika cyamunara.

Kuva njyanama z’uturere dukora ku kigo cya gisirikare cya Gabiro zafata umwanzuro wo guteza cyamunara inka zifatiweyo, hamaze gutezwa cyamunara inka 831 z’aborozi 35 hatabariwemo izatejwe cyamunara kuri uyu wa 24 Nzeri 2019.

Inkuru bijyanye:

Iburasirazuba: Inka zisaga 670 zafatiwe mu kigo cya Gabiro zatejwe cyamunara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka