Koperative CEPTL y’abakusanya umukamo w’amata iri mu gihombo yatewe no kubura abaguzi

Abagize Koperative yitwa CEPTL (Cooperative des Eleveurs pour la Production du Lait) ikusanya umukamo w’amata y’inka ava mu borozi bo mu Murenge wa Cyanika mu karere ka Burera baravuga ko batakibona uko bagurisha umukamo mwinshi kubera ko imirimo y’uruganda Burera Daily yahagaze kugeza ubu.

Abagize iyi Koperative ifite ikusanyirizo mu isantere ya Kidaho mu Karere ka Burera bagaragaza ko mbere bakibona umuguzi hafi yabo umworozi wagemuraga amata kuri iyi koperative yahitaga yishyurwa amafaranga 200 buri litiro, iyi Koperative na yo ikabona inyungu y’amafaranga 20 kuko yagurishaga ku ruganda rwitwa Burera Daily ku giciro cy’amafaranga 220.

Perezida wa Koperative CEPTL witwa Mbonaruza Pierre Celestin yasobanuye ko ibi byajemo impinduka nyuma y’aho uru ruganda rwegeranye n’iri kusanyirizo rufungiye imiryango; ubu iyi koperative ikaba itagifite isoko hafi.

Yagize ati: “N’iyo tubonye umuguzi aduha amafaranga 180 buri litiro, twakwishyura umworozi watugemuriye amata tukamuha amafaranga 160 y’u Rwanda. Ibi bishyiraho ikinyuranyo cy’amafaranga 40 kuri buri litiro ugereranyije na mbere”.

Minisitiri w'intebe yasobanurirwaga imikorere y'iri kusanyirizo ry'umukamo w'amata
Minisitiri w’intebe yasobanurirwaga imikorere y’iri kusanyirizo ry’umukamo w’amata

Akomeza asobanura ko byagabanyije ingano y’umukamo bakira kuko wavuye kuri litiro 1300 ku munsi none ubu bakira iziri hagati ya 600 na 800. Ubu ngo bakora bacungana no kwishyura imisoro, no guhemba abakozi bayo nabwo bacye; naho abanyamuryango ngo nta nyungu y’ifaranga na rimwe babona.

Yagize ati: “Inyungu z’abanyamuryango zari zishingiye ku mata twakiraga none umukamo waragabanutse. Ubu turi gucungana gusa no guhemba abakozi nabwo bacye, kwishyura imisoro ya Rwanda Revenue. Nta kindi abanyamuryango babona”.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana wari mu itsinda ry’abaminisitiri bari kumwe na Minisitiri w’intebe ku wa mbere tariki ya 23 Nzeri 2019 ubwo basuraga iri kusanyirizo n’uruganda rw’amata yatangaje ko hakiri ibiri kunonosorwa kugira ngo imirimo y’uruganda rutunganya ibikomoka ku mukamo w’amata Burera Daily isubukurwe, ku buryo mu gihe kidatinze ikibazo abagize iyi koperative bafite kizaba cyakemutse.

Mbonaruza Pierre Celestin uhagarariye Koperative CEPTL
Mbonaruza Pierre Celestin uhagarariye Koperative CEPTL

Yagize ati: “Uruganda rw’amata rwa Burera Daily rwagize ibibazo bituma rutagikora, ubu ikiri gukorwa ni uko Ikigo RDB kiri muri gahunda yo kurushyira ku isoko rukegurirwa abikorera; twizera ko bitarenze ukwezi kugiye gukurikiraho bizaba byamaze gukorwa. Nirwongera gukora iyi Koperative ntizongera kugira ibibazo nk’ibi ifite ubu”.

Uretse kugemura umukamo w’amata ava mu borozi bo mu Murenge wa Cyanika n’indi byegeranye ku ikusanyirizo ry’iyi Koperative, ngo aborozi bari bamaze gusobanukirwa uko umukamo w’amata ubungabungwa, ndetse n’uburyo bwo kurwanya imirire mibi bayanywa mbere y’uko basagurira amasoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka