Hailemariam Desalegn ashima imbaraga u Rwanda rwashyize mu kuvugurura ubuhinzi

Hailemariam Desalegn wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, ubu akaba ari we muyobozi mushya w’ishyirahamwe Alliance for a Green Revolution in Africa, yavuze ko u Rwanda rwatoranyijwe gushyirwamo icyicaro cy’ihuriro rya African Green Revolution Forum (AGRF), mu myaka itanu iri imbere kubera imbaraga rwashyize mu kuvugurura ubuhinzi.

Hailemariam Desalegn
Hailemariam Desalegn

Alliance for a Green Revolution in Africa, ni ihuriro ry’imiryango iharanira kuzana impinduka mu bikorwa bigamije kugira umugabane wa Afurika utoshye binyuze mu buhinzi.

Ubuyobozi bw’iri huriro, umunya-Ethiopia Hailemariam yabusimbuyeho umuherwe wo muri Zimbabwe witwa Strive Masiyiwa.

Hailemariam ni na we ukuriye icyitwa AGRF Partners Group, iri rikaba ari ihuriro ry’imiryango iharanira kuvugurura ubuhinzi bwo ku mugabane wa Afurika binyuze mu kurengera ibidukikije.

Ikinyamakuru The New Times cyanditse ko muri Nzeri uyu mwaka, u Rwanda aribwo rwatangajwe ko ari cyo gicumbi gishya kigiye kwakira ihuriro rya African Green Revolution mu myaka itanu iri imbere.

Hailemariam yavuze ko guhitamo u Rwanda byashingiye ku bintu byinshi ariko by’umwihariko ku kazi gakomeye igihugu gikomeje gukora mu kubungabunga ibidukikije no kuvugurura ubuhinzi.

Ibi bibaye mu gihe Afurika yihaye imyaka itanu ngo ibe yageze ku ntego z’ibyemezo bise Malabo Declaration, bigamije kurandura inzara ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko binyuze mu gushyira 10% by’ingengo z’imari z’ibihugu mu bikorwa by’ubuhinzi.

Hailemariam Desalegn wari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia asanga n’ubwo amahirwe yo kugera kuri izo ntego ari make, bitabuza ibihugu gukomeza gushyiramo imbaraga.

Kuri uyu wa kabiri tariki 26 Ugushyingo 2019, nibwo isura nshya y’ihuriro rya African Green Revolution Forum (AGRF) ishyirwa ku mugaragaro, ari nabwo u Rwanda rutangazwa ko ari rwo ruzakira inama ya AGRF muri 2020.

Inama ya mbere kuri izi mpinduka izabera i Kigali guhera ku itariki 8 kugeza tariki 11 Nzeri 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka