Turi mu gihe cyo guhinga umuntu ashyizemo ubwenge – Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko muri iki gihe abahinzi bagomba guhinga bashyizemo ubwenge.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, yabwiye abahinga mu gishanga cya Rwoganyoni ko iki gihe ari icyo guhinga umuntu ashyizemo ubwenge
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, yabwiye abahinga mu gishanga cya Rwoganyoni ko iki gihe ari icyo guhinga umuntu ashyizemo ubwenge

Yabibwiye abaturage bo mu Murenge wa Kibeho bahinga mu gishanga cya Rwoganyoni, ubwo batangizaga igihembwe cy’ihinga A2020, tariki 20 Nzeri 2019.

Yashakaga kubwira abahinzi ko bakwiye kureka guhinga nk’uko ba sekuru bahoze babigenza, kuko kuri iki gihe ntaho byabageza.

Yagize ati “Ugomba guhinga ufite intego. Nk’iki gishanga twaragitunganyije, kirimo amazi. Ushobora kuhira. Ni ukuvuga ngo imvura yagwa itagwa muri iki gishanga hahingwa.”

Ati “Ikindi umuntu yagombye gutekereza ku gihe azezereza, bityo akaba yahinga kare kugira ngo hagati y’igihe cyo guhinga ibigori n’ibirayi azanyuzemo imboga. Abantu ntibakwiye gukomeza guhinga nk’uko ba se na ba sekuru bahingaga kandi bo barajijutse. Za 9ybe na 12ybe (amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri) zijijura benshi.”

Mu gishanga cya Rwoganyoni ni ho hatangirijwe igihembwe cy'ihinga kuu rwego rw'akarere
Mu gishanga cya Rwoganyoni ni ho hatangirijwe igihembwe cy’ihinga kuu rwego rw’akarere

Umuhinzi w’ubu kandi ngo atifashishije ifumbire ntacyo yageraho. Ni byo Habitegeko yasobanuye ati “Nk’ubungubu turacyabona umuntu witora agahinga nta fumbire kandi rwose ibyo ni uguhamba amaboko. Guhinga udakoresheje ifumbire biranahenze kurusha guhinga uyikoresheje.”

Abahinzi na bo bivugira ko bamaze kubona ko koko utajyanye n’ibihe no mu buhinzi usigara.

Immaculata Mukandutiye w’i Nyarugumba mu Murenge wa Kibeho ati “Nk’ubu hari uwo wabwira ngo yifashishe ifumbire mvaruganda akanga, atanafite imborera isobanutse. Ugasanga uwazikoresheje zombi afite umusaruro, utazikoresheje agahorana inzara.”

Théoneste Sibomana w’umufashamyumvire mu by’ubuhinzi na we ati “Byamaze kugaragara ko ubutaka bwacu uko bugenda busaza imyunyu igenda ishiramo. Birasaba ko imborera yunganirwa na mvaruganda.”

No kwifashisha ifumbire ku rugero rudakwiye na byo ngo bituma umuhinzi ateza.

Abahinga mu gishanga cya Rwoganyoni bamaze kubona ko guhinga bifashishije ifumbire y'imborera n'iy'imvaruganda ari byo byeza
Abahinga mu gishanga cya Rwoganyoni bamaze kubona ko guhinga bifashishije ifumbire y’imborera n’iy’imvaruganda ari byo byeza

Beata Mukarusanga ati “Ufashe ipariseri ukayishyiramo nk’ibiro bitandatu cyangwa icyenda biyikwiye, byumvikane ko utakweza nk’uwashyizemo ikilo kimwe!”

Mu bindi abahinzi bo mu Murenge wa Kibeho bibukijwe ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga, harimo kuba bakwiye guhingira rimwe kugira ngo babashe kugirwa inama hamwe.

Harimo no gucunga ibihingwa byabo buri gihe kugira ngo igihe byabonetsemo indwara bajye babivuga kare bivurwe bitararengerana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka