Amakoperative y’abahinzi yahawe Miliyoni 70Frw zizayafasha kwikemurira ibibazo

Amakoperative 14 y’abahinzi yahawe inkunga ya miliyoni 70 z’Amafaranga y’u Rwanda azayafasha gukora ubushakashatsi bwitezweho gukemura bimwe mu bibazo abahinzi bahuraga na byo hagamijwe kugera ku musaruro mwiza.

Umwe mu bahagarariye amakoperative ahabwa sheki y'inkunga bagenewe
Umwe mu bahagarariye amakoperative ahabwa sheki y’inkunga bagenewe

Ayo makoperative yahawe iyo nkunga n’umuryango International Alert binyuze mu mushinga Ijwi ry’Abahinzi n’Aborozi, igikorwa cyo kugeza sheki z’ayo mafaranga ku bo agenewe kikaba cyabaye kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2019. Buri koperative yahawe miliyoni eshanu zo kuzayifasha gukora ubushakashatsi mu gace ikoreramo.

Ibibazo byagarutsweho abahinzi bakunze guhura na byo ni ibyo kumenya imiterere y’ubutaka ngo ihuzwe n’ibihingwa, imihindagurikire y’ikirere, kutabona imbuto n’ifumbire ku gihe, umusaruro uri hasi, rimwe na rimwe kutumvikana hagati y’abashakanye ku ikoreshwa ry’umusaruro n’ibindi.

Iyo nkunga rero ngo izabafasha gusesengura ibyo bibazo biciye mu bushakashatsi kandi bukozwe n’abahinzi ubwabo, bikorerwe inyandiko bityo hashakwe uko bikemurwa, nk’uko Gafaranga Joseph wo mu rugaga rw’abahinzi n’aborozi mu Rwanda (IMBARAGA) abivuga.

Agira ati “Ibyo bibazo biterwa ahanini n’ubumenyi buke. Urugero nko ku birayi usanga ubihinze uko bisabwa wabona toni 30 kuri Hegitari ariko abahinzi ubu babona toni 12 kuri Hegitari. Ibigori bihinzwe uko bisabwa bitanga toni ziri hagati ya 4-8 kuri Hegitari ariko ubu abahinzi ntibarenza toni 2.5 kuri Hegitari, harimo ibibazo rero”.

Ati “Ubu bushakashatsi rero buzadufasha kubona ibihamya kuri ibyo bibazo bibangamiye umusaruro ari cyo umushinga wacu ugamije. Ikindi cyiza kirimo ni uko buzakorwa n’abaturage ubwabo kandi babe ari bo babitangaho ibitekerezo bityo haboneke umuti urambye”.

Imanikuzwe Josué uyobora koperative ‘Bwishaza Coffee’ yo mu Karere ka Rutsiro, avuga ko basanzwe bakora ubushakashatsi ariko ntibagere ku ntego kubera ubushobozi buke.

Ati “Iyi nkunga duhawe iziye igihe kuko ibibazo mu buhinzi bwa kawa twabibonaga, tukabyigaho, ibitekerezo bigatangwa ariko tukabura ubushobozi bwo kubikusanya mu nyandiko. Ubu rero tugiye kubigeraho, tunamenye cyane cyane uko turwanya uburwayi bwa kawa kuko tuzashyira hanze ubushakashatsi ababishinzwe badufashe”.

Amakoperative y'ubuhinzi agiye gukora ubushakashatsi buzayafasha gukemura ibibazo bibangamira umusaruro
Amakoperative y’ubuhinzi agiye gukora ubushakashatsi buzayafasha gukemura ibibazo bibangamira umusaruro

Umuyobozi mukuru w’umuryango International Alert, Mutesi Betty, avuga ko bateye inkunga icyo gikorwa kugira ngo abaturage bagire uruhare mu byo bakorerwa.

Ati “Hari ibibazo abahinzi bajya bavuga bahura na byo ariko ugasanga amakuru adahagije. Twifuje rero ko ari bo ubwabo babikorera ubushakashatsi, bakabisesengura bityo bagatanga amakuru yuzuye aganisha ku bisubizo. Ni uburyo bwiza bwo kugira ngo bagire uruhare mu bibakorerwa ari yo mpamvu twabateye inkunga”.

Akomeza avuga ko bazanatera intambwe bakanareba n’imibereho y’ingo zo mu turere ayo makoperative aherereyemo, kuko ngo hari ababa bafite umusaruro ariko bakanagira abana bafite imirire mibi.

Amakoperative yahawe iyo nkunga ni ayo mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Burera, Rulindo, Kayonza, Gatsibo na Ruhango, ari na two umuryango International Alert ukoreramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka