Ibiti by’imbuto byatewe mu ngo bigiye gukemura ikibazo cy’abaziguraga zibahenze

Abaturage bo mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera, barimo abavuga ko mu ngo zabo hatazongera kurangwamo ikibazo cy’imirire mibi, bitewe n’imbuto ziribwa bajyaga babona bibasabye kuzigura ku masoko kandi bahenzwe.

Abakozi ba Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi n'ibigo biyishamikiyeho mu gikorwa cyo gutera imbuto ziribwa mu ngo z'abaturage
Abakozi ba Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’ibigo biyishamikiyeho mu gikorwa cyo gutera imbuto ziribwa mu ngo z’abaturage

Ibi babitangaje tariki 28 Ugushyingo 2019, muri gahunda ya “Kora ndebe” yitabiriwe n’abakozi ba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’ibigo biyishamikiyeho, bari bamaze iminsi mu kigo gitorezwamo umuco w’ubutore kiri i Nkumba mu Karere ka Burera.

Muhirwa Theogene ari mu baturage bemeza ko bari barananiwe gutera ibiti by’imbuto kubera kutabona ingemwe hafi, no kuba batazi uko zitabwaho mu gihe ziba zimaze guterwa.

Yagize ati: “Twari twarananiwe gutera ibiti by’imbuto kuko tutazi aho twashoboraga kubona ingemwe zabyo. N’uwabashaga kuzibona, yaziteraga zikuma zitamaze kabiri kubera kutamenya uko tuzitaho; ariko tubonye abaza kubidufasha baduha n’inama z’uko tuzajya tuzibungabunga, ku buryo twiteze kuzeza tukabona intungamubiri zituruka mu kurya imbuto zihagije kandi z’ubwoko bwose”.

Undi witwa Nyiranzigira Chantal na we batereye ibiti by’imbuto yagize ati: “Njye maze umwaka urenga ntakoza urubuto na rumwe mu kanwa, kubera ko ntabona amafaranga yo kuzigondera. Nk’ubu ikiro cy’ibinyomoro hano mu isoko kigura amafaranga arenze 800, amatunda ni uko; ubwo se nagira gushaka ayo mpahiye abana, nkagerekaho n’ayo kugura imbuto nkayabona? Ibi biti rero nibyera tuzajya turya imbuto ku bwinshi, dushishe twumva”.

Ubwoko bw’ibiti by’imbuto za avoka, ibinyomoro n’amatunda ni byo abakozi ba Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’ibigo biyishamikiyeho, bateye mu ngo z’Abaturage bo mu Kagari ka Ntaruka, umurenge wa Kinoni mu Karere ka Burera. Nibura buri rugo rwatewemo ingemwe esheshatu.

Abakunze gufungura ubwoko bw’imbuto zitandukanye birata ibyiza n’umumaro zifite ku buzima bw’umuntu. Barimo uwitwa Bazubafite Siperansiya w’imyaka 67 y’amavuko, na we utuye muri aka gace.

Yagize ati: “Kurya imbuto bifite akamaro cyane, n’ubu kuba nkibasha kubona, mfite imbaraga n’iyi sura munsanganye, mbikesha kuba ndya imbuto. Bigiye kuba akarusho rero kuko nzaba nzifitiye iwanjye, bitakinsaba kujya kuzigura ku isoko. Abatuzaniye izi ngemwe turabashimira ko imbuto nizera, abantu bazasezerera imirire mibi babikesha kuzisoroma iwabo kandi bazigengaho”.

Abakozi 457 barimo abo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi, ibigo biyishamikiyeho, abafite mu nshingano zabo ubuhinzi n’ubworozi mu turere n’imirenge bigize igihugu, bamaze iminsi batozwa umuco w’ubutore i Nkumba.

Ntakirutimana Corneille, Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu kigo NAEB, akaba yari ahagarariye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi muri iki gikorwa, yasobanuye ko nyuma y’ibyo izi ntore zize, igikurikiyeho ari ugutangira gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje kugeza ku baturage.

Yagize ati: “Ibi byose byakozwe mu rwego rwo kugira ngo izi ntore zigaragaze urugero rw’uko ubwitange no gufasha abaturage ari byo bikwiye kubaranga mu kazi kabo ka buri munsi. Twifuza ko gahunda yo kurwanya imirire mibi hongerwa umusaruro irushaho kongerwamo imbaraga, icyerekezo 2024 dufite imbere yacu kizagere urwego rw’ubuhinzi ruhagaze neza; by’umwihariko duharanira kuzinjira mu cyerekezo 2050; aho tuzaba tuvuga ko umuturage wo mu Rwanda azaba afite ubukungu bugereranywa n’abo mu bihugu biteye imbere”.

Ibiti bisaga 5300 ni byo byatewe mu ngo z’abaturage zisaga 1100 zo mu kagari ka Ntaruka, muri gahunda ya “Kora ndebe” y’abagize icyiciro cy’itorero ingamburuzabukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka