Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahoze bakora mu cyahoze cyitwa Electrogaz, barasaba Abanyarwanda muri rusange gukunda igihugu kandi bakabitoza abana babo, kugira ngo baheshe ishema abaharaniye ko Abanyarwanda bunga ubumwe.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yasabye abarokotse Jenoside kutaganya mu gihe cyo kwibuka, kuko ibibazo bafite Leta ibizi kandi itabyirengagiza.
Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Sovu mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko Interahamwe zabakingiranye mu cyumba cy’ishuri, zishyira urusenda mu muriro zari zacanye kugira ngo rubazengereze, ariko ikibabaje cyane ngo zakuragamo bamwe mu bagore n’abakobwa zikabafata ku ngufu zarangiza zikabica, abana zikabakubita (…)
Hari bamwe mu rubyiruko bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko gusobanurirwa amateka yayo biciye mu gusura inzibutso, bituma bagira ubumenyi buhagije ku mateka, bityo bagashobora guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Bimwe mu bintu bishobora gufasha umuntu wahuye n’ihungaba ryaturutse ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, harimo kwakira ibyamubaye no kujya mu bajyanama b’ubuzima mu bijyanye n’isanamitima, ndetse no ku nzobere mu by’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu, bakamufasha gukora urugendo rwo gukira ibikomere (…)
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye Umwamikazi Rosalie Gicanda wari utuye mu mujyi wa Butare, akaba yari umugore w’Umwami Mutara III Rudahigwa, wiciwe i Bujumbura mu Burundi mu 1959.
Abarokokeye Jenoside i Mwulire mu Karere ka Rwamagana bavuga ko bari banesheje Interahamwe bakoresheje amabuye, iyo bataza kugabwaho ibitero n’Abajepe barindaga uwari Perezida Habyarimana.
Kabega Jean Marie Vianney bita Kazungu wo mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga avuga ko ubwo yigaga mu mashuri abanza, atigeze arenza umwanya wa kabiri mu ishuri, ariko aza gutungurwa no kutemererwa kujya mu yisumbuye kuko yari Umututsi.
Abanyarwanda batuye muri Leta ya California y’Amajyaruguru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tariki 15 Mata 2023 bahuriye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu barokokeye Jenoside i Mwulire mu Karere ka Rwamagana, harimo Egidia Mukarubuga injangwe yomoye ibisebe akabasha kubyuka mu mirambo y’abatutsi bishwe n’abasirikare barindaga Perezida Habyarimana.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didas, arifuza ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi , bafashwa mu mishinga iciriritse kugira ngo babashe gukora biteze imbere.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene, avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwatura bakavugisha ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari byo byashingirwaho bikiza ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, abarokotse Jenoside bo muri uwo Murenge basabye ko amateka ya Jenoside yaranze ako gace yasigasirwa.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Kirehe, bavuga ko ababiciye ababo bakwiye kujya bakorwa n’isoni kuko babacukuriye icyobo, Inkotanyi zikabatabara batarakigwamo.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, avuga ko iyo babonye Inkotanyi bibuka impuhwe n’uburwari zaberetse zibarokora, mu gihe abicanyi bari bagambiriye kurimbura icyitwa Umututsi.
Abakekwaho uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Angilikani ya Nyagatovu ahazwi nka Midiho, baravugwaho kwanga kugaragaza imibiri y’abo bishe ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Umwe mu barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, i SAYI mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, avuga ko Interahamwe zimaze kwica ababyeyi be, zamushyingiye ku ngufu mugenzi wazo, arokorwa n’Inkotanyi iyo Nterahamwe itaragera ku ntego yayo yo kumugira umugore.
Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) mu Karere ka Rubavu, burasaba ko habaho ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo Abarundi bagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi mu Rwanda bashyikirizwe ubutabera.
Interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zifashishije uburyo butandukanye kugira ngo zimare Abatutsi kandi mu buryo bwihuse. Bumwe muri ubwo buryo ni uguhambiranya Abatutsi zikabajugunya ari bazima mu biyaga n’imigezi itandukanye mu gihugu, kugira ngo bapfe barohamye cyangwa baribwe n’ingona.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko politiki mbi yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ishoboka, nyamara icyagombaga gushyigikirwa ari uko Abanyarwanda babana mu mahoro.
Umunyarwanda yarateruye ati ‘Imisozi yose ni Nyarusange’ kandi nanjye nsanga ari byo koko. Mpereye ku buhamya butandukanye bw’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ari abo nzi ari n’abandi bo hirya no hino mu gihugu, nsanga kwica Abatutsi muri rusange byaratangiye ku itariki 07 Mata mu 1994.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, avuga ko kurera umuntu, kumufasha gutera imbere, kwiyubaka, kumwigisha ntibivuze ko wanamuzungura.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yabwiye Abanyapolitiki bitabiriye umuhango wo kwibuka abandi banyapolitike bishwe mu gihe cya Jenoside uburyo Hotel Rebero l’Horizon y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana yategurirwagamo inama zo gutsemba Abatutsi.
Niba ukurikira indirimbo z’umuhanzi Munyanshoza Diedonné, ntiwaba utazi indirimbo “Mfura zo ku Mugote”, igaragaza amateka arambuye ya Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye umusozi wa Mugote na Mvuzo.
Mu gutanga umusanzu w’amaboko mu bikorwa bihindura imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko batishoboye, urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, ruvuga ko muri iki gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruzibanda ku gusana no kubaka inzu mu Midugudu itandukanye (…)
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batisboboye mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, barasaba ko basanirwa inzu kuko hari abamaze kugera mu za bukuru, n’abafite ubumuga badafite imbaraga zo kubyikorera.
Innocent Mutabazi utuye mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, avuga ko gutanga ubuhamya ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagenze, atari ku bw’inzika ahubwo ku bwo gusangiza urubyiruko amateka Abanyarwanda banyuzemo, ngo bitazasubira.
Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwatangaje raporo y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nay o byakozwe mu cyunamo kuva tariki 7-13 Mata 2023, ikaba igaragaza ko abigeze gufungirwa Jenoside n’abafitanye ibibazo n’amategeko biganje mu bafashwe.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko Abanyarwanda bafite umukoro ukomeye wo gukora ibishoboka byose ngo u Rwanda rukomeze kwibohora, akanibutsa ko u Rwanda ari urwa buri wese, asaba kurukomeraho bubakiye ku mahame yaranze Inkotanyi mu gihe cyo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no (…)
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga, barifuza ko bisi yatwaraga Abatutsi bavanwa i Kabgayi bajya kwicirwa no kurohwa muri Nyabarongo, yagirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside, kuko isobanuye uburyo Leta yashyiraga imbaraga mu kurimbura Abatutsi.