Mali: Abanyarwanda n’ishuti zabo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ambasade y’u Rwanda muri Mali ifite icyicaro i Dakar muri Senegal, n’Umuryango w’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Mali, bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kikaba cyarabaye ku itariki 30 Mata 2023, kibera mu Murwa Mukuru Bamako.

Abitabiriye Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, bagejejweho ubuhamya bwa Claire Ruyuki, wagarutse ku mateka mabi Abatutsi banyuzemo, aho bimwe uburenganzira mu Gihugu cyabo nk’abandi Banyarwanda, harimo uburenganzira bwo kwiga.

Ruyuki yavuze ko yari umuhererezi mu muryango w’abana bane, ariko Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana ababyeyi be, abavandimwe bose ndetse n’abari mu rugo iwabo i Rusororo muri Gasabo. Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kirekire, kuko ababyeyi be ubwabo bahuye n’ingaruka z’ingenbitekerezo ya Jenoside, aho bimwe uburenganzira bw’ibanze burimo kwiga no kubona imirimo mu Gihugu cyabo, bakabaho birwanaho mu buryo bugoye.

Yavuze ko Jenoside yabaye akiri ku ishuri i Ntendezi mu cyahoze ari Cyangugu afite imyaka 14, agaragaza uruhare rw’abayobozi barimo Perefe wa Cyangugu, Bagambiki Emmanuel mu gutsemba Abatutsi basaga ibihumbi bitanu bari bakusanyirijwe i Nyarushishi, barimo n’abanyeshuri b’Abatutsi bigaga i Ntendezi, baje kwicwa n’abasirikare n’interahamwe ku mabwiriza ya Bagambiki.

Ruyuki yanagarutse ku mibereho igoye abacitse ku icumu barimo imfubyi banyuzemo nyuma ya Jenoside, ashimira Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose ngo abayirokotse ntibaheranwe n’agahinda, ahubwo baharanire kubaho kandi neza.

Yasabye abantu bose kwamagana abagihembera amacakubiri, bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mali, Jean Pierre Karabaranga, yibukije abitabiriye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ari inshingano ya buri wese kuko bifasha gusubiza amaso inyuma, abanatu bakareba ibibi byakozwe mu mateka y’Abanyarwanda, aho Abatutsi bimwe uburenganzira, kugeza ku bwo kubaho ndetse bakanicirwa n’aho bakekaga ko nta watinyuka kuhakorera ubwicanyi, nko muri za Kiliziya hirya no hino mu Gihugu.

Yagaragaje ko abacitse ku icumu bataheranwe n’agahinda batewe n’amateka mabi banyuzemo, kandi asaba abantu bose guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi aho ari ho hose ku Isi.

Yibukije ko Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, byemeje ko tariki ya 07 Mata buri mwaka, ari umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ambasaderi Karabaranga yashimiye abantu bose baje kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko kwibuka ari umwanya wo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside, ukaba n’umwanya wo gufata mu mugongo abayirokotse, akaba yaboneyeho n’umwanya wo gushima ubutwari n’ubudaheranwa byabo.

Yerekanye ko abacitse ku icumu babaye aba mbere mu gushyigikira gahunda za Leta, harimo na Ubumwe n’ubwiyunge byafashije gusana Igihugu no kubaka u Rwanda rushya.

Yagaragaje ko intero y’Abanyarwanda ari imwe, ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, no kugira ishema ryo kuba Abanyarwanda. Yerekanye ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarakozwe amahanga arebera, aho gutabara inzirakarengane agahitamo gucyura ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda, byerekana guteshuka k’Umuryango mpuzamahanga ku nshingano zawo.

Ambasaderi Karabaranga yashimiye Ingabo zari iza RPF-Inkotanyi na Perezida Paul Kagame wari uziyoboye, bahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi bakanabohora Igihugu.

Alhamadou AG Ilyene, Minisitiri ushinzwe Abanyamali baba mu mahanga wari uhagaraiye Minisitiri w’Intebe wa Mali, Dr Choguel Kakola Maiga muri icyo gikorwa, yagaragaje ko Kwibuka ari umwanya wo kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka amateka mabi Igihugu cyabo cyanyuzemo, aho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni.

Yagaragaje ko habayeho uburangare bw’Umuryango Mpuzamahanga, inzirakarengane zisaga miliyoni zikicwa mu mezi atatu, bitanga inshingano yo kurwanya ikibi. Yerekanye ko by’umwihariko kwibuka bikwiye guha amasomo urubyiruko ku mateka ya Jenoside, ariko by’umwihariko ubutwari bwaranze Ingabo zahagaritse Jenoside.

Yagaragaje ko nyuma ya Jenoside Nyakubahwa Paul KAGAME yashyize mu Banyarwanda umuco wo gukunda igihugu cyabo, aho ubu cyabaye icyitegererezo ku bindi bihugu by’umwihariko u Rwanda rukaba ruhesha ishema Umugabane wa Afurika, bishingiye ku byagezweho nyuma ya Jenoside.

Yagaragaje ko Abanya-Mali bashima ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, kuko bugaragaza ibyo ibihugu by’Afurika bifitiye ubushobozi mu gihe bifite abayobozi beza.

Ni igikorwa cyitabiriwe kandi n’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga ikorera muri Mali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka