Abazize Jenoside batubereye ibitambo, tubafitiye umwenda wo kubaho neza - Uwarokotse

Patricie Kandekezi ukomoka ahahoze hitwa i Runyinya muri Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, avuga ko yasanze Abatutsi bazize Jenoside barabaye ibitambo by’abayirokotse, bityo bakaba babafitiye umwenda wo kubaho neza.

Yabibwiye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka abari abakozi b’amakomine yabumbiwe mu Karere ka Huye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, cyabaye tariki ya 5 Gicurasi 2023.

Abakozi b'Akarere ka Huye bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abari abakozi b'amakomine yabumbiwe muri Huye, bazize Jenoside
Abakozi b’Akarere ka Huye bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abari abakozi b’amakomine yabumbiwe muri Huye, bazize Jenoside

Mu buhamya bwe yavuze ukuntu Jenoside iba yari umwarimukazi w’imyaka 32, akaba yari afite umugabo n’abana bane, akaba ku bw’amahirwe yararokotse Jenoside nyamara atarigeze yihisha kuko yabaye kuri CHUB nyuma y’uko yatewe inkota akanakubitwa ubuhiri bufite imisumari mu mutwe; ahirukanwe ajya kuba kuri EAR, hanyuma kuri Perefegitura.

Inkotanyi ziza yari yarajyanywe mu Irango, mu rwego rwo “gukura umwanda kuri Perefegitura” aho hamwe n’abandi bari kumwe ngo bari barindirijwe kuzicwa ku itariki ya 5 Nyakanga, borosa Perezida Habyarimana ngo wari gushyingurwa kuri iriya tariki.

Jenoside yahitanye abe ndetse n’umugabo we, ariko ku bw’amahirwe abana be bararokoka.

Nyuma ya Jenoside yaharaniye kwigira kuko yabashije no kwiga kaminuza, akayiga mu gihe umwana we w’imfura we yari hafi kuyirangiza.

Patricie Kandekezi avuga ko Abatutsi bazize Jenoside babaye ibitambo by'abayirokotse, bityo bakaba babafitiye umwenda wo kubaho neza
Patricie Kandekezi avuga ko Abatutsi bazize Jenoside babaye ibitambo by’abayirokotse, bityo bakaba babafitiye umwenda wo kubaho neza

Yashoje ubuhamya bwe asaba abarokotse Jenoside guharanira kwigira, bagakora ahabo n’ah’ababo bagiye.

Yagize ati “Mu gihe twibuka abacu, tujye twibuka indangagaciro zabarangaga. Amaraso yabo yamenetse yabaye ibitambo twebwe tubaho, umwenda dufite rero ni uwo gukora ibyiza kandi tukabaho neza. Umwenda dufitiye igihugu n’Inkotanyi zaturokoye ni uwo kubaho tukabaho neza, ntitwigire abasinzi, ntitwigire abasambanyi, tugakora ahacu n’ah’abacu bagiye.”

Yanashimye aho u Rwanda rugeze mu kwiyubaka, ariko asaba ubuyobozi gushyira imbaraga mu guharanira ubumwe kuko iyo yitegereje abona butaragerwaho.

Yagize ati “Wenda mu rubyiruko sinamenya uko byifashe, ariko mu bakuru bangana natwe ubwo bumwe ni ku munwa. Kuko nk’iyo tugiye mu giturage aho tuvuka, tureba uko batureba, uko batwangiriza ibikorwa tugirayo, tugasanga ubwo bumwe butaragerwaho. Abatuyobora muracyafite umurimo ukomeye ariko Imana ikomeze ibashoboze, bizagenda neza, kandi natwe tuzakomeza kubafasha kubaka iki gihugu mu ntege zacu.”

Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yasabye abakozi b’Akarere kurushaho gusobanurira abato amateka u Rwanda rwaciyemo.

Ati “Abarezi barusheho kwigisha neza amateka na gahunda ya Ndi Umunyarwanda turusheho kuyisobanura neza kuko Madame Patricie yatubwiye ko hari intambwe tugikeneye gutera.”

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka