Imbuga nkoranyambaga zikoreshejwe neza zafasha kugaragaza aho abakekwaho Jenoside bihishe

Ubuyobozi bw’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), buravuga ko imbuga nkoranyambaga zikoreshejwe neza zagira uruhare mu gutanga amakuru y’aho abakoze Jenoside bacyihishahisha baherereye, nyuma y’uko hari umusore wazikoresheje, bifasha kumenya aho uwo yabonye yica Abatutsi aherereye.

Abarokotse Jenoside bashyinguye mu cyubahiro ababo babonetse
Abarokotse Jenoside bashyinguye mu cyubahiro ababo babonetse

Uwo mugabo wamenyekanye aho yihishe ngo yakoze Jenoside ahitwa i Ngoma ku Kibuye, ariko ahungira mu bihugu byo hanze akomeza kuburirwa irengero, ku buryo uwamushakishaga yamenye amakuru ye binyuze ku mbuga nkoranyambaga, yahuriyeho n’umukobwa w’ushakishwa maze baba inshuti.

Uwo mugabo ugishakishwa mu Gihugu cya Cameroun, ngo yabonywe n’umwana wahigwaga icyo gihe kuri Ngoma, amakuru ye akaba yaramenyekanye ko hari agace ko mu mujyi wa Douala muri Cameroun yihishemo.

Umuyobozi uhagarariye IBUKA mu Karere ka Ruhango, Kabanda Callixte, ubwo yagezaga ikiganiro ku bitabiriye igikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga mu Karere ka Ruhango, yavuze ko kugira ngo uwo mugabo hamenyekane aho yihishe, byakomotse mu gukoresha neza imbuga nkoranyambaga.

Kabanda avuga ko imbuga nkoranyambaga zagira akamaro mu gufata abicanyi bacyihishe zikoreshejwe neza
Kabanda avuga ko imbuga nkoranyambaga zagira akamaro mu gufata abicanyi bacyihishe zikoreshejwe neza

Avuga ko umwana w’umuhungu warimo yihisha abashakaga kumwica kuri Ngoma mu gihe cya Jenoside, yabonye uwo mugabo yica Abatutsi, uwo mwana akomeza guhungana n’izindi mpunzi, bagerana muri Congo Kinshasa, zigiye kumwica arazicika ajya mu kindi Gihugu, aza no kugera mu Bufaransa aho yaje no kwinjira igisirikare cyaho.

Avuga ko uwo muhungu yakomeje gushakisha uwo mugabo, ariko amakuru ye ntiyayamenya, kugeza ubwo yagiraga amahirwe abona umukobwa we ku mbuga nkoranyambaga, maze bamaze kumenyana amwigiraho inshuti barakundana, kugeza igihe bahanye gahunda yo gusurana.

Byabaye ngombwa ko bahana gahunda yo guhurira muri Cameroun, maze umukobwa amaze kubonana n’umusore bakundaniye kuri (Facebook), amusaba ko yanamwereka ababyeyi, ari nabwo hamenyekanye ko uwo mugabo aba hafi aho yihisha, ubu akaba arimo gushakishwa.

Agira ati "Urwo ni urugero rugaragaza ko imbuga nkoranyambaga zikoreshejwe neza, n’abandi nka Kagabo Charles na Jacques ku Rutabo, bafatwa bagashyikirizwa ubutabera. Ibi bintu birakora kandi bikoreshejwe neza byagira akamaro mu kumenya aho abashakishwa baherereye".

Imibiri 40 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rw'Akarere rwa Ruhango
Imibiri 40 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rw’Akarere rwa Ruhango

Kabanda ahamagarira buri wese ushaka kurwana urugamba rwo ku mbuga nkoranyambaga, mu guhangana n’abakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kubikorana ubwenge bwatuma bagera ku ntego aho gusakuza, kuko n’abakwirakiza ingengabitekerezo batagisakuza cyane, kuko ngo bagamije imikorere mishya icecetse, bise (Revolution bucece), igamije gukomeza kubiba urwango mu Banyarwanda.

Agira ati "Urebye ntibagisakuza cyane ariko birumvikana kuko nta n’icyo bafite bavuga, twebwe rero dufite icyo tuvuga dukwiye kubasanga tukakibabwira, ngo batangiye Revolution bucece, ariko twe tuzababwira".

Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, bakomeje kwamaganwa mu biganiro bitangwa mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, zimwe mu mpamvu zigaragazwa zituma babikora, zikaba zirimo ipfunwe ry’abana bamize ingengabitekerezo y’ababyeyi babo, no kuba abo babyeyi badashaka kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abantu basabwe gukoresha neza imbuga nkoranyambaga
Abantu basabwe gukoresha neza imbuga nkoranyambaga

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorwe Abatutsi ku Mayaga, cyabaye ku wa 30 Mata 2023, Abanyamayaga bitabiriye ari benshi banashyingura mu cyubahiro imibiri 10 yabonetse, n’indi 30 yavanywe mu mva ziri mu ngo z’Abarokotse Jenoside, aho banashimiwe gukomeza kumva ko ababo bashyingurwa hamwe n’abandi mu cyubahiro mu nzibutso.

Bamwe mu bitabiriye kwibuka ku Mayaga
Bamwe mu bitabiriye kwibuka ku Mayaga

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka