Abakoze Jenoside ku Mayaga batarafatwa barasabirwa gufungirwa mu cyumba cy’umukara

Ubwo i Kinazi mu Karere ka Ruhango hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Mayaga ya Ntongwe ku wa 30 Mata 2023, hifujwe ko n’ubwo hari bamwe mu bakoze Jenoside muri ako gace batarafatwa, bakwiye gufungwa mu buryo bw’amazina n’amafoto, abantu bakajya bamenya ayo mateka.

Abakoze Jenoside ku Mayaga batarafatwa barasabirwa gufungirwa mu cyumba cy'umukara
Abakoze Jenoside ku Mayaga batarafatwa barasabirwa gufungirwa mu cyumba cy’umukara

Ibi byasabwe na Kabandana Callixte, umwe mu bagize inama y’ubuyobozi y’Umuryango IBUKA ku rwego rw’Igihugu, wari uhagarariye uwo muryango muri icyo gikorwa.

Kabandana yagarutse ku nzu y’amateka, imaze imyaka isabwa ngo yubakwe ku rwibutso rw’Akarere ka Ruhango ruri aho i Kinazi. Iyo nzu y’amateka izaba igize igice cya kane cy’urwo rwibutso, kuko hasanzwe hari ibindi bice bitatu aribyo imva ebyiri ziruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 63, ubusitani bwo kwibukiramo (Jardin de la mémoire) ndetse n’ubusitani bwo kwirwanaho kw’abanyamayaga (Jardin de la résistance).

Mu kugaragaza ko inzu y’amateka iri mu byihutirwa, Kabandana yagize ati “Nagira ngo nsabe iyo nzu y’amateka ibe mu byihutirwa, kuko twifuzamo n’icyumba cy’umukara, kugira ngo ba Barundi bariye imitima y’ababyeyi n’abavandimwe bacu byibura tube tubafunze mu mazina. Impamvu cyangwa icyaba gituma uyu munsi tutababona zizarangira, kandi nizitarangira abadukomokaho nibajya muri icyo cyumba, bazajye bamenya ko hari Abarundi bariye imitima ya ba se na ba sekuru batafashwe”.

Bacanye urumuri rw'icyizere
Bacanye urumuri rw’icyizere

Yongeyeho ko icyo cyumba nikiboneka muri iyo nzu y’amateka, hazashyirwamo amazina n’amafoto ya ba ruharwa bandi batarafatwa, nk’uwari Burugumesitiri wa Komini Ntongwe Charles Kagabo, uzwiho ubugome burenze urugero burimo gushishikariza abaturage yayoboraga ngo bahungire kuri Komini abizeza kuhabarindira. Nyuma yahise abahamagarira abicanyi barimo abasirikare, abajandarume, interahamwe ndetse n’Abarundi bari impunzi zari zikambitse aho i Kinazi ahitwa i Nyagahama, maze babahukamo barabatsemba.

Hari kandi uwitwa Nsabimana Jacques wari umwarimu bari barahimbye Pilato kubera ubugome bwe. Uyu yari yarateye intebe ku cyobo cyari cyariswe CND ahitwa ku Rutabo, bakajya bamuzanira abatutsi akabacira urwa Pilato, ari naho izina ryakomotse. Hari n’abandi benshi batarafatwa barimo abari abakonseye.

Mu byakunze kugarukwaho cyane aha ku Mayaga ya Ntongwe, ni ubugome ndengakamere bwakoreshwaga mu kwica Abatutsi baho, cyane cyane ibyakozwe n’impunzi z’Abarundi birimo imbabura bari barashinze mu masangano y’imihanda mu Bulima bwa Kinazi, maze bamara kwica abatutsi bakabakuramo imitima bakayotsa.

Amatariki Abanyamayaga batajya bibagirwa ni aya 20 na 21 Mata, aho Burugumesitiri Kagabo yashutse Abatutsi bari barimo kwicirwa kuri Komini ngo bajye kuri Superefegitura mu Ruhango, aho babizezaga gucungirwa umutekano byisumbuyeho, maze basanga abicanyi bateguwe babategeye mu kibaya cya Nyamukumba babahukamo n’amasasu na za gerenade n’imihoro, barabarimbura harokoka mbarwa.

Abacitse ku icumu aho ku Mayaga bibumbiye mu muryango Amayaga Genocide Survivors Foundation (AGSF), bakaba basaba ko aho Nyamukumba naho hazashyirwa ikimenyetso cy’urwibutso rw’ubwicanyi ndengakamere bwahabereye.

Urwibutso rw’Akarere ka Ruhango ruri i Kinazi nirwo rukuru muri ako karere, rukaba kugeza ubu rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 63.

Kabandana Callixte asaba ko inzu y'amateka yakwihutishwa kandi hagashyirwamo icyumba cy'umukara gifungirwamo amazina n'amafoto y'abicanyi batarafatwa
Kabandana Callixte asaba ko inzu y’amateka yakwihutishwa kandi hagashyirwamo icyumba cy’umukara gifungirwamo amazina n’amafoto y’abicanyi batarafatwa
Buri mwaka hakorwa urugendo ruva Nyamukumba rukagera ku biro by'Umurenge wa Kinazi byahoze ari ibya Komine Ntongwe
Buri mwaka hakorwa urugendo ruva Nyamukumba rukagera ku biro by’Umurenge wa Kinazi byahoze ari ibya Komine Ntongwe
Urwibutso rw'Akarere ka Ruhango ruri i Kinazi
Urwibutso rw’Akarere ka Ruhango ruri i Kinazi

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka