Bugesera: Interahamwe zifashishije indege na bisi mu kwica Abatutsi bari bihishe mu rufunzo

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu rufunzo rw’umugezi w’Akanyaru mu Karere ka Bugesera, bavuga ko bisi za ONATRACOM arizo zifashishijwe mu kuzana interahamwe ziturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu, mu kwica abari bihishe mu rufunzo bavumbuwe n’indege za gisirikare zamishagamo ibisasu.

Ingabo z'Inkotanyi zashimiwe umurava n'ubwitange zagaragaje zirokora Abatutsi
Ingabo z’Inkotanyi zashimiwe umurava n’ubwitange zagaragaje zirokora Abatutsi

Mu Buhamya bwe, Bayingana Anne Marie, umwe mu barokokeye mu rufunzo rukikije umugezi w’Akanyaru, avuga ko Jenoside yabaye afite imyaka 15 y’amavuko, ihitana ababyeyi be ndetse n’abavandimwe bane.

Avuga ko uru rufunzo rwiciwemo Abatutsi benshi bigizwemo uruhare n’abasirikare, abari abayobozi ndetse n’interahamwe. Abari basigaye ari bazima ngo baje gutabarwa n’Inkotanyi ariko hasigaye ngerere.

Bayingana avuga ko n’ubwo Jenoside yabasigiye ibikomere ku mubiri no ku mutima, ariko babashije kwiyubaka ndetse bakaba bakataje mu rugamba rw’iterambere.

Ati “Dufite ikizere cyo kubaho, dufite ikizere cyo kuba mu Gihugu kizira Jenoside, tuzarwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo. Leta y’ubumwe yarakoze, yakuyeho amoko kandi tubayeho, turatuje kandi turakomeye, ndetse tuzaharanira kubaka Igihugu kizira Jenoside.”

Hashyizwe indabo hejuru y'urufunzo rwari rwihishemo Abatutsi benshi
Hashyizwe indabo hejuru y’urufunzo rwari rwihishemo Abatutsi benshi

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ivuga ko kugira abicanyi bamenye ko muri urwo rufunzo harimo Abatutsi benshi bihishemo, bifashishije indege maze bategura umugambi wo kubatsemba.

Mbere ngo babanje kujya bagaba ibitero bakica bacye kuko ngo batinyaga kwinjira kure muri urwo rufunzo rw’inzitane, dore ko n’umuntu atashoboraga kubona uwo bihishanye.

Abasirikare n’interahamwe ngo bavuye impande zitandukanye, mu kigo cya gisirikare cya Gako, Ngenda na Gashora, abavuye muri Komini Gicumbi, Gikomero, Mbogo, Nyamabuye n’ibindi bice bya Gitarama, Mugina n’ahandi, impunzi z’Abahutu zavuye ku Ruhuha n’izavuye Nyacyonga, baje muri bisi za ONATRACOM ari benshi cyane, bavuza induru n’amafirimbi, bigabanyamo ibitero byinshi maze bagota urwo rufunzo.

Hari n’abaturutse mu masegiteri ya Kanzenze ya Rulindo na Musenyi yari akikije urufunzo, abandi ku ruhande rwa Ntarama maze baraza bica Abatutsi bari mu rufunzo kuva nka saa yine z’amanywa, kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba, bacyurwaga n’uko bavugaga ko hari abataha kure bafite urugendo rurerure rw’amasaha menshi.

Kugira ngo babashe kuvumbura no kwica Abatutsi bari mu rufunzo hakoreshejwe indege zarasagamo ibisasu biremereye
Kugira ngo babashe kuvumbura no kwica Abatutsi bari mu rufunzo hakoreshejwe indege zarasagamo ibisasu biremereye

Abasirikare bararasaga bakanatera ibisasu mu rufunzo, maze interahamwe zitwaje imihoro, amacumu, ibisongo, ubuhiri burimo imisumari bitaga ‘nta mpongano y’umwanzi’, inkota n’izindi ntwaro gakondo bakica Abatutsi, dore ko nta wahungaga, kuko batabashaga kwiruka mu rufunzo.

Abasirikare n’interahamwe babanzaga no gusaka abo bishe ngo babacuze ibyo bambaye cyangwa barebe ko nta mafaranga bafite, maze bagera ku bakobwa bakabanza kubasambanya babashyize ahumutse gato cyangwa aho barunze ibifunzo batemye, barangiza bakabatera ibisongo mu myanya ndangagitsina cyangwa bakabakubitamo imihoro babashinyagurira, bakabasiga bambaye ubusa.

Ibyo bitero byo mu rufunzo byabaga biyobowe n’umuyobozi w’ikigo cya gisirikare cya Gako, Colonel Pheneas Munyarugarama, ubu ushakishwa n’ubutabera mpuzamahanga, uwahoze ari Superefe wa Superefegitura Kanazi, Gasana Djuma, Gatanazi Bernard wari Burugumesitiri wa Komini Kanzenze, Kararangabo Vincent wari umugenzuzi w’amashuri.

Babanje gukora urugendo rwerekeza ku rufunzo rwahawe izina rya CND rwatikiriyemo Abatutsi benshi
Babanje gukora urugendo rwerekeza ku rufunzo rwahawe izina rya CND rwatikiriyemo Abatutsi benshi

Hari kandi Nsabyemuganwa wahoze ari umuyobozi w’amashuri abanza ya Cyugaro, Bizimana wahoze ari umuyobozi w’Amashuri abanza ya Nyamata, Pasiteri Uwinkindi Jean, Gasharankwanzi Sylvestre, umusirikare witwaga Sebugingo, Bizimungu wari umupolisi n’abandi bicanyi.

Ayo makuru yatanzwe ku Cyumweru tariki ya 30 Mata 2023, ubwo hibukwaga Abatutsi benshi biciwe mu rufunzo babatije CND rugabanya Ntarama, Rulindo na Mugina ya Kamonyi.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka