Ubukana n’ubugome bw’abakoze Jenoside, byatumye miryango isaga ibihumbi 15 y’Abatutsi izima burundu. Imibare y’agateganyo y’ibarura ry’imiryango yazimye ryakozwe kuva mu 2009 kugeza mu 2019, igaragaza ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango 15,593 igizwe n’abantu 68,871 mu Turere 30 twose tw’u Rwanda yazimye.
Ukuriye Ibuka mu Karere ka Gisagara, Jérôme Mbonirema, avuga ko mu mbogamizi abarokotse Jenoside b’ako karere bafite, harimo iy’uko hari bamwe mu batishoboye badafite nomero yo kwivurizaho, bigatuma batabasha guhabwa serivisi y’ubuvuzi uko babyifuza.
Kayigi ni umusore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubwo yari afite imyaka itandatu y’amavuko yahungishijwe na ba nyirarume, avanwa i Ntongwe muri Ruhango bahungira i Mayunzwe kwa Nyirakuru muri Komini Tambwe y’icyo gihe, ubu naho ni muri Ruhango. Aha ngaha yahahuriye n’akaga gakomeye kuko umuryango we wahatikiriye areba (…)
Hagenimana Antoine yanditse igitabo yise ‘Le Chagrin de ma Mère’ nyuma yo kumenya ko nyina yasambanyijwe n’abakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakamusigira ibikomere ku mubiri no ku mutima.
Abana batazi inkomoko bitewe n’uko abo mu miryango yabo bishwe muri Jenoside abo bana bakiri bato cyane, bavuga ko kutagira uwababera umwishingizi bituma batagirirwa icyizere ngo babone uburenganzira nk’abandi Banyarwanda.
Nyiramusarange Anastasie umukecuru w’imyaka 97 utuye mu murenge wa Burega mu karere ka Rulindo, yagize ibyishimo ubwo yasurwaga n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Burega, Abakozi n’abanyeshuri ba IPRC Tumba kuri uyu wa kabiri, mu rwego rwo kumufata mu mugongo nk’umuntu warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kwibuka Abanyapolitiki bazize Jenoside, hagaragajwe ko politiki mbi y’urwango n’ivangura yaranze Repubulika ya mbere n’iya kabiri ari yo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorerewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, asaba abikorera gukoresha ubushobozi bwabo mu bikorwa byubaka Igihugu no kukirinda gusubira mu mateka mabi, cyabayemo yakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, amakipe ndetse n’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki cyumweru cy’icyunamo.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Husi Monique, yasabye Abanyamadini gusakaza ubutumwa bwimakaza umuco w’amahoro mu bayoboye babo no mu Banyarwanda muri rusange, kuko ari byo bizakumira icyahembera amacakubiri.
Senateri Bideri John Bonds, yibukije abaturage b’Akarere ka Kayonza ko kwanga kugaragaza ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro, bigize icyaha gihanwa n’amategeko, abasaba kubikora kugira ngo nabo basubizwe icyubahiro bambuwe n’abicanyi.
Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ishuri rikuru rya IPRC-Tumba na ryo ryifatanyije n’abarokotse Jenoside bo mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Rulindo.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepomuscène, avuga ko bamaze gutegura umushinga wo kwandika mu buryo bwa gihanga ubuhamya 100, bwifashishwa mu kwibuka ndetse 30 bukazakoreshwa mu kwibuka ku nshuro ya 30, kugira ngo ababufite batazasaza batabutanze bityo ntibumenyekane, agasaba uwabishobora kubafasha (…)
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29, Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro nyuma yo kuvanwa mu ryahoze ari Ishuri ry’imyuga rya Kigali (ETO-Kicukiro), bakajya kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ari igihe cyo kwibuka ariko (…)
Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, amashyirahamwe 20 y’imikino itandukanye yamaze gutangaza amatariki azakinirwaho irushanwa GMT 2023.
Mu kiganiro Umujyanama wihariye wa Perezida mu by’umutekano, General James Kabarebe yahaye abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza yigisha ibyerekeranye n’ubuyobozi (African Leadership University – ALU), yababwiye ko nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda no guharika Jenoside, hari imvugo nyinshi ku Rwanda bitewe n’uko rwari (…)
Ku wa Kabiri tariki 11 Mata 2023, mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse bo ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, barashima Inkotanyi zihutiye kubatabara, zikarasa burende (blindé) ngo yari kubamara.
Mu gihe mu Rwanda hakomeje icyumweru cy’icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenga wa Gashora mu Karere ka Bugesera hashyinguwe mu cyubahiro imibiri icyenda y’Abatutsi bazize Jenoside yabonetse.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko abantu bize bakemera kwica abo biganye, bakuranye, bakoranye, bari inshuti, basangiye Igihugu, nta mutima nta bumuntu bari bafite
Kankindi Liliose w’imyaka 32 y’amavuko atuye ndetse akanakorera mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera, aho atanga serivisi zinyuranye z’itumanaho. Ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 ndetse icyo gihe yaburanye n’abo mu muryango we.
Abiganjemo urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, bifuza ko mu bice bigize Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze, hashyirwa amafoto, inyandiko n’izindi ngero z’ibishobora gufasha abasura uru rwibutso, gusobanukirwa byisumbuyeho amateka agaragaza uko umugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi wabayeho (…)
Urubyiruko rw’Akarere ka Ruhango rwasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuva mu gihe cy’ubukoloni kugeza u Rwanda rubohowe, kugira ngo rubone aho ruhera rukura ubumenyi bwo kurinda ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Siyansi n’Umuco (UNESCO), riha Urwibutso rwa Nyamata mu Bugesera amahirwe ya mbere yo gushyirwa mu Murage w’Isi (World Heritage), kuko ngo rurusha izindi kwerekana imiterere ya Jenoside n’uko yagenze.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu bakomeje gusaba abantu bazi ahatawe imibiri y’abishwe gutanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburasirazuba, rwiyemeje koroza inka 100, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batishoboye, hagamijwe ko nabo badasigara inyuma mu majyambere.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zirimo Polisi n’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urukurikirane rw’iminsi irindwi uhereye tariki ya 07 kugeza ku ya 13 Mata 1994, rugaragaza ko hafi Abatutsi 50 mu za Komini Satinsyi, Gaseke, Ramba na Kibirira, ubu ni mu Karere ka Ngororero, bari bamaze kwicwa mu gihe gito, bigaragaza ko intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi atari ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida (…)
Mu nzira itoroshye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 banyuzemo ubwo bahigwaga, yaranzwe n’iyicarubozo haba mu bibi bakorerwaga ndetse no mu magambo babwirwaga.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bafite ababo baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi mu Karere ka Musanze, bakomeje kunenga abagoreka amateka ya Jenoside bayihakana n’abagitsimbara ku kuba itarigeze itegurwa, bagasanga igihe kigeze ngo abagifite iyo mitekerereze bave ku izima bitandukanye n’amacakubiri (…)
Abanyarwanda batuye muri Suède bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu biganiro n’ubuhamya.