Abarokotse Jenoside bemeza ko gutanga ubuhamya bibabohora

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Musambira Akarere ka Kamonyi, baravuga ko gutanga ubuhamya bw’ibyababayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bigenda bibafasha kubohoka, kuko n’ubundi batanze imbabazi ku babiciye.

Munsi ya Paruwasi Musambira na ho hicirwaga Abatutsi benshi
Munsi ya Paruwasi Musambira na ho hicirwaga Abatutsi benshi

Mukansanga Constasie warokotse Jenoside, avuga ko mbere yo gutinyuka gutangira gutanga ubuhamya, yajyaga yumva abandi babutanga akumva bavuze inzira y’inzitane yanyuzemo ubwo yahigwaga, ariko we akumva ntacyo yakwirirwa avuga kuko yari akiboshywe n’agahinda.

Mukansanga avuga ko guhitamo guceceka ntavuye ibimurimo byatumaga ahora arwaye umutwe udakira, bikiyongeraho n’agahinda gakabije yaterwaga no kubura abe, ndetse no kuba abamwiciye bamwe bataramuhaga amakuru ku be bishwe.

Avuga ko yaje kubona umuryango wita ku isanamitima wamufashije kubohoka, agatanga ubuhamya, ndetse agahuzwa n’abamwiciye akabababarira none ubu asigaye atinyuka gutanga ubuhamya ku mugaragaro, kandi akumva arushaho kugenda akira ibikomere bya Jenoside.

Agira ati "Twahawe amahugurwa cyane, ntanga imbabazi ku Banyembare banyiciye, ariko muri cya gihe cyo kuvuga ubuhamya ibintu bikanga bikaguheramo, ni ikibazo. Najyaga ngenda mbicagagura, uyu munsi nibwo nahereye ku ntangiriro, ntacyo nabashaga guhisha, navuze uwagiye amvugiriza induru, navuze uko najombwe icumu, uwangiriye neza na we ndamuvuga kuko narabohotse".

Mukansanga avuga ko kuba atanga ubuhamya byamufashije kubohoka agatangira gukira ibikomere
Mukansanga avuga ko kuba atanga ubuhamya byamufashije kubohoka agatangira gukira ibikomere

Mukansanga avuga ko hari benshi mu barokotse bakiboshye bumva ntacyo bakwirirwa bavuga, ariko inzira y’ubumwe n’ubwiyunge igenda ibafungura kuko iyo ugize icyo wakira utabura icyo ukuramo kigufasha, icyakora anagaragaza ko hari abatinya gutanga ubuhamya ngo batavuga ababiciye, ariko asanga bakwiye kubicikaho kuko na we niko yari ameze mbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Nyirandayisabye Christine, avuga ko hakiri urugendo mu bumwe n’ubwiyunge, kugira ngo ababashije kubohoka bagiye gutanga ubuhamya, batinyuke bagire icyizere cy’umutekano wabo kugira ngo babashe kwirekura, no kuvugisha ukuri kandi ntawe uhutajwe.

Avuga ko hari amatsinda yatangiye kugerageza ibikorwa bibahuza haba abakoze Jenoside n’abo biciye, kugira ngo inzira y’ubumwe n’ubwiyunge yatangiye ikomeze kugenda itera imbere, kuko n’abagifite ingingimira ku gutanga ubuhamya bagaragara bakitabwaho, kuko hari imiryango izobereye mu isanamitima ibafasha kubona urumuri.

Abayobozi b'Imirenge ikikije uwa Musambira yari yatabaye mugenzi wabo
Abayobozi b’Imirenge ikikije uwa Musambira yari yatabaye mugenzi wabo

Avuga ko n’abakoze Jenoside baba bakwiriye kwiyumvisha ko abo biciye bahangayitse, bakarushaho kubegera no kwirinda ibikorwa bishobora gutuma uwakorewe Jenoside ahungabana.

Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie, avuga ko kuba hari bamwe mu barokotse Jenoside batarabohoka ngo batange ubuhamya, biterwa ahanini n’imbogamizi ku mutekano wabo, ariko uko iminsi igenda ishira bigenda bikemuka, kandi hari icyizere cy’uko bizagenda bigerwaho gahoro gahoro.

Agira ati "Ntabwo umunsi umwe cyangwa ibiri abantu bose baba babohotse, ariko tuzakomeza kwizeza umutekano abarokotse Jenoside, nyuma y’imyaka 29 ibaye hari imibiri igenda iboneka, hari amakuru agihishwe. Birumvikana ko hari n’abarokotse batarabohoka, ibyabaye ntitwabisubiza inyuma, turizera ko bazakomeza kugenda babohoka kandi bakakira amakuru agenda aboneka".

Nyirandayisabye avuga ko bafite imiryango yita ku isanamitima ifasha abarokotse Jenoside n'ababiciye kubohoka
Nyirandayisabye avuga ko bafite imiryango yita ku isanamitima ifasha abarokotse Jenoside n’ababiciye kubohoka

Musambira ni hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi bari bahungiye kuri Kiliziya, aho bari bakambitse bashaka guhungira i Kabgayi, ariko ubuyobozi bukaba bwari bwabanje kubizeza umutekano, ari naho abasirikare barindaga uwari Perezida wa Leta y’abatabazi babasanze, bakabica abenshi bakajya kwicirwa ku Kayumbu ahari bariyeri ikomeye y’abasirikare.

Kayumbu hari bariyeri y'abasirikare ikumira ikanicirwaho Abatutsi bageragezaga guhungira i Kabgayi
Kayumbu hari bariyeri y’abasirikare ikumira ikanicirwaho Abatutsi bageragezaga guhungira i Kabgayi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka