Hari abana bahungabanywa no guhishwa ukuri n’ababyeyi babo bakoze Jenoside

Mu biganiro bigamije gukangurira ababyeyi bakoze Jenoside kugira uruhare mu guha abana amakuru nyayo, no kubabwiza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, hakomeje kugaragazwa ko hakiri ababyeyi babeshya abana babo ku byo bakoze muri Jenoside, bagasabwa kuvugisha ukuri bityo abana babo babohoke.

Umwana yasabye ko bamwereka imibiri iri mu masanduku kuko se yamubwiraga ko aba arimo ubusa
Umwana yasabye ko bamwereka imibiri iri mu masanduku kuko se yamubwiraga ko aba arimo ubusa

Mu kiganiro cyatanzwe na Uwizeye Jean de Dieu ukorera mu kigo gishinzwe iby’isanamitima (AMI), mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, yagaragaje ko baherutse gutungurwa n’umwana wavuze ko atifuza ko se umubyara yafungurwa, kuko yamubeshye igihe kirekire ko nta Jenoside yakoze.

Muri icyo kiganiro hagaragajwe ko umubyeyi ufungiye ibyaha bya Jenoside, yasuwe n’umwana we igihe kirekire, umwana akajya amubaza impamvu adataha, se akamusubiza ko agikora igihano, kandi ko yafungishijwe n’Abatutsi.

Ubwo buhamya bukomeza bugaragaza ko se w’umwana yamubwiraga ko Abatutsi ari abagome ko ntawe ukwiye kubizera, kandi agasaba umwana we kutagira Umututsi bumvikana, ibyo ngo byatumye umwana afata umwanzuro wo gukora urutonde rw’Abatutsi azica Jenoside nigaruka, kuko nabo bafungishije umubyeyi we.

Uwizeye avuga ko nyuma yo kubona imyitwarire y’uwo mwana idahwitse ku ishuri, ubuyobozi bwakomeje kumukurikirana bugera aho bumufatana rwa rutonde, bamubajije icyabimuteye asobanura ko ari uko se umubyara yamubwiye ko bamubeshyera afunze atarakoze Jenoside, kandi ko Abatutsi ri bo bamufungishije.

Agira ati "Uwo mwana yasobanuye ko uko yabazaga se impamvu afunze yamubwiraga ko Abatutsi ari abagome, ko azira ubusa, umwana yabaza amakuru mu biganiro byo kwibuka akabona ko se amubeshya agakomeza gukurikirana, bigeza n’aho abaza se impamvu amubeshya, kandi ubwe yariboneye amasanduku mu nzibutso, se amusubia ko babeshya nta bantu barimo. Umwana agerageza gusaba ko bamwereka mu masanduku niba nta bantu barimo koko abasangamo".

Uwizeye avuga ko uwo mwana yasabye ko se aguma muri gereza kuko adashaka kumubona kubera uko yamubeshye
Uwizeye avuga ko uwo mwana yasabye ko se aguma muri gereza kuko adashaka kumubona kubera uko yamubeshye

Akomeza agira ati "Uwo mwana yongeye gusura se amubwira ko noneho imibiri yayiboneye mu masanduku mu nzibutso, maze se amusubiza ko ari Inkotanyi z’Abatutsi zabiyiciye ngo zifungishe Abahutu. Ibyo byatumye umwana akomeza kumererwa nabi kugeza ubwo inzego z’ubuyobozi zafashe umwanzuro wo gufungura se akaza aho yakoreye ibyaha, agahuzwa n’umwana we ngo abisobanure".

Nyuma yo gufungura se w’umwana, ngo yageze mu ruhame akorwa n’isoni yemera kuvugisha ukuri, ari naho umwana yagiriye ikibazo gikomeye cyo guhungabana kubera amakuru yari afite, n’uko umubyeyi we yari yarakomeje kumubeshya.

Agira ati "Uwo mwana yahise asaba ko se umubyara yazagumishwa muri gereza, cyangwa bakamwica kuko nibamufungura we azamwiyicira mu cyimbo cy’urutonde yari yarakoze rw’abantu azica bafungishije se".

Hari abandi bana babeshywe na se ko nta Jenoside yakoze birabahungabanya

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, avuga ko na we afite urugero rw’umuntu wari umukozi wa Leta, ariko aza gukurikiranwaho ibyaha bya Jenoside arafungwa, akajya abwira abana be ko nta Jenoside yakoze ko bamubeshyera, nabo batangira kwiheba no kurangwa n’ibikorwa bituma bumva banze bagenzi babo.

Minisitiri Bizimana yavuze ko uwahoze mu myanya y'ubuyobozi na we yabehsye abana be ko atakoze Jenoside baza kumuvumbura
Minisitiri Bizimana yavuze ko uwahoze mu myanya y’ubuyobozi na we yabehsye abana be ko atakoze Jenoside baza kumuvumbura

Minisitiri Bizimana avuga ko uwo muntu wahawe umwanya muri Leta, yakomeje guhisha ibyo yakoze, n’ubwo yari mu nzego zikomeye nk’iza ba Minisitiri ariko akomeza kubeshya abana be ko Abatutsi ari abagombe, bagira inzika, ariko abana bamaze gukura baza gusanga se yarakoze Jenoside.

Agira ati "Abana bakomeje kubeshywa na se ko bamubeshyera, ariko bigeze aho bikorera ubucukumbuzi baza gusanga se yarishe, bamusanga Mageragere aho afungiye bamuha ubuhamya bw’ibyo bakusanyije banamubwira ibyo bumvise, ko se yanaguriye inzoga abantu ngo bajye kwica, maze agwa igihumure bituma abasobanurira byose, abana barabohoka n’ubwo ntacyo bishinjaga".

Minisitiri Bizimana avuga ko ari ho Igihugu gikwiye kugera, abaturage bakigishwa bishingiye ku kuri bakiyubaka, bagatana n’ibikomere kuko igihe cyo gukomereka cyarangiye, ahubwo hakenewe kwiyubaka mu Gihugu cyiza gitanga umutekano n’amahoro, kandi kidahiga abaturage bacyo.

Minisitiri Bizimana ubwo yasuraga urwibutso rwa Nyange ruri ku rwego rw'Isi
Minisitiri Bizimana ubwo yasuraga urwibutso rwa Nyange ruri ku rwego rw’Isi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

izo nyigisho aliko nizo bigishijwe kuva kera kubwaba Kayibanda Mbonyumutwa Perraudin nabariya bose bali abarwanashyaka ba MDR parmehutu aba préfère ababurestre aba conseillé kuva 59 abahutu benshi nizo nyigisho bigishijwe nizo bigishije abana babo niko bimeze si ibanga ntabwo abana bimyaka 14-15 batinyutse kwica ataribyo bali barigishijwe nuyu munsi barabivuga uzumve umukwe wa Kayibanda wumve uriya ngo ni padri wumve ba Agnès victoire hassan nibenshi ntibzbarika wibaze ibyo babwira abana babo mujya mubumva kenshi igihe nkiki kicyunamo bamwe mulibo bavutse nyuma ya génocide nibyo iwabo babigisha nabo nibyo bakuze bigishwa abazakira nabana nkabo batinyuka bagashaka kumenya ukuri liste zabatutsi zatangiranye na 59 zirakomeza kugeza 94 nubu barashuka abana nabo bakazikora ubu uko urubyiruko rujijuka ruzagenda narwo rukurikirana rwimenyere ukuri niyompamvu abavuga.ngo interahwe nizo zishe abatutsi zonyine sibyo abafunzwe kubera génocide bamwe ntibarizo

lg yanditse ku itariki ya: 8-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka