Iposita yabaye umuyoboro wo gukora Jenoside, ubu irasabwa kuyirwanya
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), isaba abakozi b’ibigo biyishamikiyeho birimo Iposita, kwifashisha ikoranabuhanga bakarwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubuyobozi bwa Ofisi y’Igihugu y’Amaposita (NPO), buvuga ko icyo kigo cyabaye umuyoboro unyuzwamo inyandiko n’amabaruwa abantu bohererezanyaga, bikubiyemo amakuru y’uburyo bagomba gukora Jenoside.
Kwibuka ku wa Kabiri tariki 9 Gicurasi 2023 abari abakozi 26 bakoreraga Iposita, byitabiriwe n’inzego zinyuranye zirimo n’ibigo byigenga byashoye imari mu Ikoranabuhanga n’Itumanaho mu Rwanda.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yasabye abakorana na Minisiteri ayobora bose kwerekana uruhare rwabo mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje Ikoranabuhanga, kuko na bo ngo ari wo muyoboro bakoresha.
Minisitiri Ingabire yagize ati "Mwumvise ko ibinyamakuru ndetse n’abakozi b’Iposita bafatanyije gutegura ubutumwa busakaza urwango, rero Abanyarwanda twese, by’umwihariko abakora mu bijyanye n’ikoranabuhanga no guhanga ibishya ntidukwiye kureberera".

Ati "Nimureke dukoreshe iryo koranabuhanga duhangane n’abarikoresha bakomeje kugoreka amateka yacu, duharanire Ubumwe bw’Abanyarwanda no gusigasira ibimaze kugerwaho muri iyi myaka 29 ishize".
Iposita ifatwa nka mukuru w’ibigo byose mu Rwanda bishinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho, kuko ari yo yonyine ngo yabagaho mbere ya 1994.
Umuyobozi Mukuru wa Ofisi y’Igihugu y’Amaposita, Celestin Kayitare, avuga ko Itumanaho ry’amabaruwa n’izindi nyandiko byanyuzwaga mu Iposita nk’umuyoboro w’ibitekerezo bya Jenoside, none n’ubu itumanaho rikoresha murandasi ngo ni ryo ririmo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati "Dusaba abakozi bose bo muri uru rwego kumva uburemere bw’umwihariko bafite, bakagombye gushingira ku bushobozi n’ubumenyi bafite bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ibintu bikorerwa kuri Internet barabizi, babihoraho, biri mu kazi kabo ka buri munsi".

Kayitare avuga ko abakoresha ibyuma by’ikoranabuhanga bagakwiye kuba bandika basubiza abapfobya n’abahakana Jenoside, bashingiye ku mateka baba bumvise ahabereye gahunda zo Kwibuka.
Uwitwa Niyongira Emmanuel warokotse, akaba yarakoreye Iposita kuva mu 1985, avuga ko Ikinyamakuru cyitwaga Kangura gishinjwa gukwirakwiza amacakubiri, n’ubwo ngo cyandikirwaga ku Gisenyi, ibyinshi mu byashyirwagamo ngo babiteguriraga mu biro by’Iposita.





Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside
- Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse
- Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana - Ubuhamya bwa Mukiza
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ohereza igitekerezo
|
Kera bizatugora kumenya icyo "Gupfobya jenoside" aricyo yuko tubishingiraho ngo dukomatanye ibyo twishakiye ku mpamvu za politiki. Iposta nyarwanda ntaho yahuriye na jenoside ya 1994. Nta na limwe byagaragaye yuko ari uwishe ari uwishwe akora mu iposta, bitamubayeho ahagariye iposta. Iyi migirire yo gukomatanya rero niyo dukwiye kwita "Gupfobya jenoside".