Bifuza ko urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze rwagirwa inzu ndangamateka

IBUKA mu Karere ka Musanze, irasaba ko urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze ruhindurwa inzu ndangamateka, bitewe n’umwihariko w’Abatutsi bari bahungiye mu ngoro y’Ubutabera, bakahicirwa kandi bari bizeye kuhakirira.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Musanze
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Musanze

Ababwirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ahari iyo ngoro y’Ubutabera (Cour d’Appel de Ruhengeri), batungurwa no kumva ko ahatangirwaga ubutabera ariho habaye indiri y’ubwicanyi, ibifatwa nk’umwihariko w’Isi yose.

Ubwo Ubuyobozi n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Umuvunyi, basuraga urwo rwibutso kuri wa Gatanu tariki 05 Gicurasi 2023, mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside bahashyinguye, no gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside, Twizere Rusesero Feston, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze, yasabye ubuvugizi ku Muvunyi, ngo urwo rwibutso rushyirwe mu nzu ndangamateka ya Jenosode yakorewe Abatutsi.

Mbere yo kubagezaho icyo cyifuzo, yabanje kugaragaza ubugome bwari burangajwe imbere n’abari abayobozi bakuru b’Igihugu, n’amayeri bakoresheje kugira ngo imbaga y’Abatutsi barenga 800 bashyinguye muri urwo rwibutso, bicirwe muri iyo ngoro y’Ubutabera.

Ati “Hari uruhare runini rwo kwica abantu rwakozwe n’ubutegetsi bwariho icyo gihe, nyuma y’uko bagiye bicira Abatutsi hirya no hino, mu nsengero, ku biro by’ubuyobozi aho bahungiraga bizera ko bashobora kuhabonera ubuzima. Bize umutwe wo gushuka ababaga barokotse, kugira ngo bagere mu ngoro y’Ubutabera”.

Umuvunyi Mukuru wungirije, Odette Yankurije, ashyira indabo aharuhukiye imibiri isaga 800 y'inzirakarengane
Umuvunyi Mukuru wungirije, Odette Yankurije, ashyira indabo aharuhukiye imibiri isaga 800 y’inzirakarengane

Arongera ati “Uwabaga yihishe, kubera uko yabaga afite ububabare akiyumvisha ko mu ngoro y’Ubutabera ntawe ukwiye kuhicirwa, bamwe bagiye bizana abandi bakabazanwa babumvisha ko ntacyo baba. Nibwo batangiye kubica urw’agashinyaguro, bikorwa n’abayobozi, abasirikare n’umutwe w’interahamwe uzwi ku izina rya ‛Amahindure’, wateguwe utozwa ubugome no gukora ibintu bibi bidasanzwe, bagamije kurimbura uwitwa Umututsi wese”.

Uwo muyobozi wa IBUKA, avuga ko n’ubwo baharaniye kubona urwibutso, icyo cyifuzo kikaba kigezweho nyuma y’imyaka 27, yagize ubuvugizi asaba ku byo urwo rwibutso rubura.

Ati “Mu mateka y’inzibutso, hano ni ho hantu honyine ku Isi biciye abantu mu nzu y’Ubutabera, noneho mu cyumba cyiburanisha, tukaba twumva ari ikintu gikomeye muri bimwe mu bimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Twumva ko kuba urwibutso gusa bidahagije, ahubwo byaba inzu y’amateka kugira ngo Isi yose izabyigireho”.

Abakozi b'Urwego rw'Umuvunyi bunamiye Abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Musanze
Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bunamiye Abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Musanze

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yavuze ko guhitamo gusura urwo rwibutso, hari byinshi rwihariye, nk’ingoro y’ubutabera yiciwemo abatutsi basaga 800, mu gihe bizwi ko ugeze mu nyubako y’Ubutabera aba abonye uburuhukiro, ahantu abantu baba bizeye kurenganurwa.

Na we aremeza ko aho hantu ariho bibaye bwa mbere ku rwego rw’Isi, kumva ko mu ngoro y’Ubutabera hiciwe abantu kandi hakagombye kuba amakiriro, avuga ko bagiye gukora ubuvugizi ku cyifuzo cya IBUKA, cy’uko urwo rwibutso rwa Jenoside rwagirwa inzu ndangamateka ndetse igashyirwa no mu murage wa UNESCO.

Ati “Ubuvugizi tugiye kubukora, nk’Urwego rw’Umuvunyi rumwe mu nzego nkuru z’Ubutabera, mu nama nkuru y’ubucamanza tuzabiganira. Icya mbere ni ukubigeza kuri Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, tukabiganira na MINUBUMWE, kugira ngo bizafatirwe umwanzuro, nibimara kwemezwa bizamenyekana”.

Ikindi urwego rw’Umuvunyi rugiye gukurikirana mu gufasha abarokotse Jenoside mu Karere ka Musanze, harimo gahunda yo kurangiza imanza za Gacaca 82 zitararangizwa, ikibazo cy’abarokotse Jenoside ari bato batigeze bamenya aho imitungo y’ababyeyi babo iherereye n’ibindi.

Nirere Madeleine yabasezeranyije kubakorera ubuvugizi ku cyifuzo cyabo
Nirere Madeleine yabasezeranyije kubakorera ubuvugizi ku cyifuzo cyabo
Abakozi b'urwego rw'Umuvunyi bahawe ubuhamya ku bwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi bari bahungiye mu ngoro y'Ubutabera
Abakozi b’urwego rw’Umuvunyi bahawe ubuhamya ku bwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi bari bahungiye mu ngoro y’Ubutabera

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka