Ubudaheranwa bw’u Rwanda bwagombye kubera isomo buri wese - Minisitiri w’Ingabo wa Uganda

Minisitiri w’Ingabo wa Uganda, Vincent Bamulangaki Sempijja, yavuze ko kwiyemeza n’ubudaheranwa byagaragajwe n’Abanyarwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byagombye kubera Isi yose urugero ku bijyanye n’iterambere.

Ubwo ni ubutumwa bwatanzwe na Minisitiri Bamulangaki, ubwo yari ku Rwibutso rwa Jenoside ‘Lambu Memorial Site’ muri Masaka ku wa Gatanu tariki 28 Mata 2023, ubwo Abanyarwanda baba muri Uganda n’inshuti z’u Rwanda, bibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Buri mwaka muri Mata, Abanyarwanda baba muri Uganda n’inshuti z’u Rwanda basura rumwe mu nzibutso eshatu zubatswe hafai y’Ikiyaga cya Victoria, zishyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, bakajugunywa mu migezi n’inzuzi nyuma imirambo yabo ikaza kugera muri Victoria.

Yagize ati “Ndashimira Abaturage b’u Rwanda nk’umutima wo kwiyunga no kubaka igihugu bagaragaje nyuma ya Jenoside, nkanasaba abatuye Isi yose kwigira k’u Rwanda. Uganda izahorana umutima w’ubuvandimwe n’u Rwanda, yaba muri ibi no mu bindi bibazo duhuriramo”.

Minisitiri Sempijja yavuze ko hari Komisiyo ihoraho ihuriweho (Joint Permanent Commission/JPC), yashyizweho mu rwego rw’intambwe ikomeye yatewe hagamijwe gukomeza kubaka umubano mwiza w’ibihugu byombi.

Yagize ati “Ndabizeza ko Minisiteri zose bireba zirimo gukorana umwete, kugira ngo ibyo twemerenyijwe i Kigali bishyirwe mu bikorwa”.

Icyo gikorwa cyo Kwibuka, cyanitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda, abanyeshuri baturutse muri za Kaminuza zitandukanye z’aho muri Uganda n’abandi.

Uhagarariye u Rwanda muri Uganda, Col. Joseph Rutabana, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda isaba ibihugu byose by’ibinyamuryango bya UN, guta muri yombi no kuburanisha abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batuye cyangwa se bihishe mu bihugu by’amahanga.

Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda, ihamagarira amahanga kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside n’ihakana ryayo. N’ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe mu 1994, abayigizemo uruhare bari muri Guverinoma y’u Rwanda y’icyo gihe, mu gisirikare, mu nterahamwe baracyahari, kandi bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo mu bihugu babamo”.

Col. Rutabana yavuze ko icyo abahakana za Jenoside zitandukanye zabayeho bahuriraho, ariko uko usanga barengera abazikoze, bakazitirira abandi, harimo n’abo zagizeho ingaruka ndetse n’abazihagaritse.

Yagize ati “Impamvu ituma bitwara batyo, baba bashaka kwikuraho icyaha no kugira ngo batazabibazwa. Tugomba gufatanya twese, tukarwanya ihakana rya Jenoside iryo ari ryo ryose. Abarokotse Jenoside bakeneye kurindwa kandi bakwiye kubaho neza”.

Benshi mu bafashe ijambo muri icyo gikorwa cyo Kwibuka, bashimiye Mhamood Thobani, Umucuruzi w’Umugande wagize uruhare rukomeye mu kubungabunga iyo mibiri, akanatanga n’ubutaka bwubatsweho urwo rwibutso.

Banashimiye kandi abaturage b’aho i Lambu, bihanganiye ibyo bihe biteye ubwoba byo kubona imirambo myinshi, bakagira ubutwari bwo kuyirohora mu mazi ndetse bakanayishyingura mu cyubahiro.

Muri icyo gikorwa kandi hanacanwe urumuri rw’icyizere, haririmbwa indirimbo zijyanye no Kwibuka zaririmbwe n’umuhanzi Jado Gasana. Hari kandi n’ubuhamya bwatanzwe na Ingabire Françoise, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bibumbiye muri ‘HUMURA Victoria Warakoze Genocide Survivors association’, bari baturutse i Kigali mu Rwanda bagiye muri icyo gikorwa cyo Kwibuka.

Inzibutso za Jenoside ziri muri Uganda, harimo urwo rwa Lambu muri Masaka District, rushyinguwemo imibiri igera ku 3337, urwa Ggolo, muri Mpigi District rushyinguwemo imibiri igera ku 4771 n’urwa Kasensero muri Rakai District rushyinguyemo imibiri 2875, muri rusange imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ishyinguye muri Uganda ni 10,983 .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka