Rubavu: Bibutse Abatutsi biciwe kuri Komini Rouge

Tariki 30 Mata 2023 mu Karere ka Rubavu hibukwa Abatutsi biciwe ahiswe kuri Komini Rouge, ahari urwibutso rushyinguwemo imibiri 5,209 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, hanashyingurwa n’umubiri wa Nzaramba Jean Marie Vianney wabonetse.

Minisitiri wa MINIBUMWE yifatanyije n'Abanyagisenyi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Gisenyi
Minisitiri wa MINIBUMWE yifatanyije n’Abanyagisenyi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Gisenyi

Minisitiri Dr. Jean Damascene Bizimana uyobora MINIBUMWE wifatanyije n’abanyarubavu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abafite ababo bashyinguye kuri Komine Rouge.

Dr. Bizimana avuga ko mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi Jenoside yagize ubukana bukomeye kubera abategetsi ba gisivili n’aba gisirikari, abenshi muri bo bakomokaga ku Gisenyi nka Col. Bagosora Théonèste, barwanyije Amasezerano y’Amahoro ya Arusha yo gusaranganya ubutegetsi na FPR-Inkotanyi, ahubwo bagakangurira Abahutu kwica Abatutsi.

Kuri Komini Rouge hashyinguwe imibiri y'Abatutsi benshi bajugunywaga mu byobo byari byarateguwe
Kuri Komini Rouge hashyinguwe imibiri y’Abatutsi benshi bajugunywaga mu byobo byari byarateguwe

Avuga ko umuntu wese wagaragazaga kugirira impuhwe Abatutsi na we yatotezwaga, ndetse bamwe bakisanga batemerewe kujya mu zindi perefegitura bazira gusa ko bafasha Abatutsi.

Minisitiri wa MINUBUMWE yasabye ababyeyi kwigisha abana indangagaciro y’ubumwe. Yagize ati "Abana bagomba kwigishwa ubumwe kandi bakabyigishwa bakiri bato. Ntabwo dushaka ko abana bigishwa ko Igihugu ari icya Gahutu, Gatutsi cyangwa Gatwa. Ni icya Kanyarwanda."

Yaburiye abigisha urwango badashaka gusohoka mu ngengabigekerezo ya Jenoside. Yagize ati "Ntabwo tuzabemerera ko bangiza sosiyete, twese tugomba kubarwanya."

Kabanda Innocent warokokeye muri Gisenyi avuga ko kuri Komini Rouge habereye ubugome bukomeye burimo kwica abana bakubiswe ku biti, n’ubu bikihaboneka.

Umubiri wa Nzaramba Jean Marie Vianney wabonetse washyinguwe mu Rwibutso rwa Komini Rouge
Umubiri wa Nzaramba Jean Marie Vianney wabonetse washyinguwe mu Rwibutso rwa Komini Rouge

Yagize ati “Ubwicanyi ndengakamere bwabereye aha, tariki ya 30 Mata nibwo hishwe Abatutsi benshi muri Gisenyi kuko ifatwa nk’iyo kumaraho Abatutsi. Aha hari ibiti Interahamwe zikubitaho abana b’impinja bazanwa banga kwivuna nyuma y’uko zimaze kwica ba nyina.”

Yakomeje asobanura ko kuri Komini Rouge hari hazwi nk’irimbi rusange, ariko urugamba rwo kubohora Igihugu rutangiye hajugunywe Abatutsi bishwe hirya no hino muri Gisenyi, ndetse hakaba haracukuwe ibyobo rusange bajugunyagamo Abatutsi bicwaga.

Urwibutso rwa Komini Rouge
Urwibutso rwa Komini Rouge

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka