Jenoside yamutwariye abe, ariko ibyamukomerekeje cyane ni ibyo yabonye i Kibeho (Ubuhamya)
Théodette Mukamurara Kajabo wigaga mu ishuri Marie Merci Kibeho, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko Jenoside yamutwariye abe bikanamubabaza, ariko ngo ibyamukomerekeje cyane ni ibyo yaboneye i Kibeho, harimo umwana w’umwaka umwe bamwambuye bakamukubita ubuhiri agahita apfa.
N’ubwo Jenoside iba hari mu biruhuko, abandi banyeshuri bakaba bari iwabo, abo muri Marie Merci bo bari ku ishuri bitewe n’imyigaragambyo yari yahabaye ishuri rigafungwa, hanyuma aho abanyeshuri bagarukiye bo bakabwirwa ko bagomba kwiga mu kiruhuko, kugira ngo barihe igihe bari bataye baratashye.
Jenoside iba rero ngo hari bagenzi babo b’Abatutsi bagerageje guhunga, baza kubabwira ko bishwe, hanyuma basabwa kuguma mu kigo bigagamo, bakaba ari ho barindirwa. Icyo gihe yari afite imyaka 14, yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.
Agira ati “Umuzamu Kimbo ni we wazanye ako kana. Kari gafite nk’umwaka. Yaravuze ngo numvise ngize impuhwe kuko nsanze kari konka nyina wapfuye. Tugakorere iki? Tuti kazane.”
Hamwe n’abandi banyeshuri baragafashe bakajya bakararana, bakakagaburira bakanagaha icyayi, ariko nyine kakarara karira.
Mukamurara ati “Hashize iminsi mikeya wa muzamu yaragarutse aravuga ngo urabona karara karira, none tugakorere iki? Amajwi amwe ati mwice andi ngo mureke, biza kugera igihe hasigaye humvikana mwice gusa. Yahise aza arakanshikuza kuko ari njyewe wari ugafite, agakubita ubuhiri bumwe gusa, gahita gapfa. Yazamuye ubuhiri mpita nipfuka mu maso, yagiye kugata mu musarane ntareba. Twari duhagaze imbere ya dortoir, imisarane yari hafi aho.”
Umunsi umwe ngo babajyanye kumvira misa muri Koleje (ubu ni muri GS Mère du Verbe), ariko ibyo yabonye mu nzira bajyayo na byo byaramukomerekeje.
Ati “Twaciye ku bana b’imyaka itatu n’ine. Bari benshi bahagaze, batitira, banyagiwe, bafite ibikomere gusa gusa, bashonje, bakajya bavuga ngo wantwaye, baranyicira hano! Ukabura icyo ukora, nturi bumukoreho, nturi bunamurebe, urareba wihishe abajandarume ngo batabona ko ugize impuhwe.”
Yungamo ati “Tujya muri koleje kandi nabonye umugabo na we ntari nzi avumbutse mu mirambo. Yari yihishe mu mirambo nta n’uzi ko arimo, atwumvise akeka ko ari interahamwe. Bahise bamwirukaho, mbona baramutemaguye.”
Mukamurara kandi ngo ntajya yibagirwa abana batatu batoya b’umukozi wakoraga mu gikoni cyo ku ishuri ryabo, baje kuhamushakira bakabahisha ko yishwe. Ngo babahishe muri iki kigo bakajya babashyira ibiryo, hanyuma rimwe bagiye kubareba basanga bari gukururuka, bavunwe imigongo.”
Amarira amubunga mu maso ati “Batubujije kubaha ibiryo. Abo na bo ntituzi iherezo ryabo.”
Kiliziya ya Kibeho yiciwemo Abatutsi benshi cyane iri hafi cyane y’ishuri Mari Merci. Mukamurara avuga ko ku kibuga cy’iyi Kiliziya hari imirambo myinshi cyane, ku buryo ngo kuyishyingura kwari ugukora ibirundo hanyuma bakazana igitaka bakabarenzaho.
Asoza iki gitekerezo cy’ibyamukomerekeje agira ati “Ibintu byabereye aha i Kibeho mu by’ukuri njya nirinda kubitekerezaho. Iby’inzira naciyemo sinjya mbitindaho cyane, uko iwacu bapfuye na bene mama simbitindaho kuko ntari kumwe na bo. Ariko ibyabereye hano i Kibeho kuko nabirebaga n’amaso yanjye, binsubiza inyuma bigatuma ntekereza cyane, nkumva mbuze ubumuntu bw’umuntu.”
Aho bari muri Koleje Mukamurara yaje guhungana n’abandi bana icyenda b’abahungu biganaga, banyura mu nzira igoranye ariko baza kugera i Burundi.
Muri iri shuri yigagamo habarwa abanyeshuri b’Abatutsi bishwe 80, abarimu umunani ndetse n’abandi bakozi batandatu.
Mu ishuri Marie Merci bagerageje kwica Abatutsi no mu 1992
Mukamurara avuga ko na mbere ya Jenoside, abanyeshuri bagenzi babo bigeze gushaka kubica babaziza ko ari Abatutsi, bakaza gukizwa n’uko abana bo kwa Depite Rugira babimenye bakabibwira Padiri wayoboraga iri shuri.
Agira ati “Diregiteri yamaze kubimenya atujyana muri kiliziya, akomeza kutuganiriza atubwira iby’urukundo. Wabonaga agera aho akabura ibyo avuga. Twahavuye mu masaa saba z’ijoro tujya kuryama.”
Bukeye bwaho, abana b’Abahutu bigaga muri iryo shuri ngo babonye umugambi wabo upfubye, maze bose bambaye imyenda y’umukara bajya ku irimbi ryari hafi aho k’Uwarunyerera, bahamba umutumba bavuga ko bahambye Diregiteri wabo Sebera n’abandi Batutsi bose.
Icyo gihe bamwe bahambaga umutumba, ku ishuri hari abasirikare benshi bavuze ko haraye haburijwemo umugambi wo kwica Abatutsi.
Ibi byatumye abanyeshuri b’Abatutsi bahunga. Baje kugaruka hashize iminsi, haje Minisitiri w’Uburezi.
Ati “Nababajwe no kuba haravuzwe ko ubwicanyi bwari bwateguwe n’Abatutsi, ukibaza ukuntu umuntu wateguye ubwicanyi ari na we wahunze, bikagutangaza.”
Icyo gihe abanyeshuri b’Abatutsi bamwe barirukanywe, na Padiri wayoboraga iri shuri akurwaho.
Nyuma yaho ni bwo abanyeshuri bigaragambije ngo binubira ibiryo no kudahabwa umuziki, ari na byo byabaviriyemo ko Jenoside iba bo bari ku ishuri.
Musenyeri Hakizimana yasabye imbabazi ku bw’abayobozi b’ibigo bya kiliziya bitwaye nabi
Ubwo tariki ya 7 Gicurasi 2023 ishuri Marie Merci hamwe n’andi mashuri yari i Kibeho, mu gihe cya Jenoside ari yo GS Mère du Verbe na St Paul kimwe n’ikigo nderabuzima cya Kibeho, byose bikaba ari ibya Kiliziya Gatolika, bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi, Musenyeri Céléstin Hakizimana, yasabye imbabazi ku bw’abayobozi b’ibi bigo bitwaye nabi.
Yagize ati “Amashuri twaje kwibukamo yatangiye kera. Yagize abayobozi banengwa, bakemangwa. Abongabo turabasabira imbabazi, ab’ubungubu tukabasaba ko twajyana n’u Rwanda tugezemo, n’amatwara mashya kandi meza, ariko cyane cyane amatwara Yezu Kiristu yatuzaniye, turangwa n’urukundo nta n’ivangura.”
Padiri uyobora ishuri Marie Merci kuri ubu, Aphrodice Mugenzi, na we yasabye abanyeshuri n’abakozi bo muri ibi bigo byibutse bose kurangwa n’urukundo, ubumwe n’amahoro, mu rwego rwo kwirinda icyasubiza u Rwanda mu icuraburindi rwanyuzemo.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside
- Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse
- Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana - Ubuhamya bwa Mukiza
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
barigishijwe barafashe nubu babonye umwanya bakongera abo bose se ntibali ngo abakristu !!