Never Again Rwanda yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023, Umuryango Never Again Rwanda ugamije kubaka amahoro arambye, wahurije hamwe urubyiruko rwaturutse mu nzego n’imiryango itandukanye, kugira ngo baganire ku ndangagaciro zikubiye mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse bafate iya mbere mu guhangana no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara hamwe na hamwe mu Rwanda no mu mahanga.
Iri huriro ry’urubyiruko ritegurwa na Never Again Rwanda, ribaye ku nshuro ya 12, rikaba ryitabiriwe n’ababarirwa muri 200 biganjemo urubyiruko rwo mu miryango n’amashyirahamwe aharanira amahoro, abaturutse mu miryango mpuzamahanga itari iya Leta (NGOs) igira uruhare mu kubaka amahoro, abaturutse mu mashuri makuru na za kaminuza, abahagarariye inzego za Leta, n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Iki gikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, abacyitabiriye bakaba babanje gusura urwo rwibutso no kunamira abasanga ibihumbi 250 barushyinguyemo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi mukuru wa Never Again Rwanda Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa, mu ijambo rye, yavuze ko n’ubwo hashize imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, muri iyi minsi haracyagaragara abayipfobya, ababwira abandi amagambo yuzuye urwango n’ivangura, ku buryo baramutse batamaganywe bashobora kongera bagakora Jenoside.
Dr Ryarasa ati “Ni yo mpamvu kwibuka ari ngombwa cyane, bitari ukwibuka gusa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahubwo tugomba no gukuramo amasomo yadufasha uyu munsi n’ejo, tugaharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”
- Umuyobozi mukuru wa Never Again Rwanda , Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa
Dr. Ryarasa yabwiye urubyiruko ko nk’abayobozi ndetse n’abafata ibyemezo b’ubu ndetse n’ahazaza, bafite imbaraga zo guhindura imyumvire y’abandi bantu no guteza imbere umuco w’amahoro, kubahana, guharanira iterambere ndetse n’ubwiyunge.
Ati “Mu rwego rw’Akarere kacu, dukwiye kuzirikana ko tudashobora gutera imbere twenyine mu gihe abaturanyi bacu bari mu ntambara. Amateka atwereka ko urwango rwambukiranya imipaka rukiriho, rero nk’urubyiruko, tugomba guhaguruka tukabyamagana.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kwibuka no gukumira Jenoside muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr. Assumpta Muhayisa, na we wari muri iki gikorwa, ashima ibiganiro nk’ibi bihuza abiganjemo urubyiruko kuko bitanga icyizere cy’ahazaza heza h’u Rwanda n’Isi muri rusange.
- Dr. Assumpta Muhayisa wo muri MINUBUMWE yibukije urubyiruko ko ari rwo mizero y’Igihugu
Ati “Urubyiruko ni yo maboko, ni bo ejo hazaza. Rero kuri twebwe nk’ababyeyi, kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside n’ingaruka zayo, ni ukwiteganyiriza, kandi biduha icyizere ko imbere ari heza. Urubyiruko turarusaba guhaguruka rukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo ibyo abakuru bahagaritse Jenoside bagezeho bitazateshwa agaciro.”
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye ibi biganiro na bo batahanye ingamba zo kurushaho guharanira amahoro n’ubumwe, birinda ivangura, ndetse bakamagana abakirangwaho bene ibyo bikorwa bibi.
- Irakoze Gisele Sandrine
Umwe muri bo witwa Irakoze Gisele Sandrine waje ahagarariye umuryango witwa ‘Ndabaga Impact’ yagize ati “Iyi nama idufashije kumva ko natwe nk’urubyiruko dufite uruhare muri gahunda zo kwibuka ndetse no kubaka Igihugu, turushaho kwamagana by’umwihariko ingengabitekerezo igaragara cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.”
- Wilson Muhirwa
Mugenzi we witwa Wilson Muhirwa, umukorerabushake ukorana na Never Again Rwanda, ariko akagira n’ibindi bikorwa yikorera ku giti cye nka rwiyemezamirimo, yagize ati “Twasanze nk’urubyiruko tugomba gutanga umusanzu wacu kugira ngo ibyabaye ntibizongere kuba. Inama nk’izi ziradufasha kuko twongera gutekereza ku mateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse tukarebera hamwe n’icyakorwa ubu kugira ngo amateka mabi atazongera, cyane cyane turwanya abayihakana, abayipfobya, abakigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse n’imvugo zibiba urwango n’amacakubiri.”
- Hatanzwe ibiganiro bigamije kugaragaza ububi bwa Jenoside, no kugaragaza uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ahazaza heza
- Urubyiruko rubinyujije mu mikino, rwigishije abari aho ububi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside, ruhamagarira bagenzi babo kuyirwanya bifashishije cyane cyane imbuga nkoranyambaga, dore ko ari na zo zifashishwa cyane n’abayikwirakwiza
- Batahanye umugambi wo gusigasira ibyagezweho, no kurwanya abagerageza kubisenya
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Habonetse ubuhamya bushya bwerekana ubugome bwa Padiri Munyeshyaka
- Minisitiri Dr. Bizimana yasabye urubyiruko kutirara ngo rwibagirwe aho Igihugu cyavuye
- Abanyarwanda batuye muri UAE bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- Gisagara: Abakozi b’Ibitaro bya Kibilizi bibutse Jenoside, bafasha uwayirokotse kwigira
- Nyagatare: Bibutse Abatutsi bishwe bari batuye mu yahoze ari Komini Muvumba
- Abarokotse Jenoside batishoboye bifuza ko amafaranga y’ingoboka bagenerwa yongerwa
- Abazize Jenoside batubereye ibitambo, tubafitiye umwenda wo kubaho neza - Uwarokotse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|