Barifuza ko ku Mayaga hubakwa inzu y’amateka yaranze Jenoside
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga mu Karere ka Ruhango, ahahoze ari Komini Ntongwe, barifuza ko hakubakwa inzu y’amateka yaranze Jenoside, igashyirwamo ibyumba birimo n’icyumba cy’umukara kirimo amateka y’abakoze Jenoside bataragezwa imbere y’ubutabera.

Babitangaje mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhango, ahashyiguwe imibiri isaga ibihumbi 63, ubu hakaba hanashyinguwe n’indi mibiri 40 yavanywe hirya no hino mu ngo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko bishwe bigizwemo uruhare n’uwari Burugunesitiri wa Komini Ntongwe, Kagabo Charles. Meya Habarurema yagejeje icyifuzo kuri Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ko bafashwa kubaka inzu y’amateka, izatwara hafi miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda ikabika ayo mateka.
Yagize ati "Turifuza ko ariya mafaranga mwatuba hafi akaboneka kugira ngo yubakwe kuko kugeza ubu ku rwibutso hakorwa amasuku gusa, ariko hakenewe no gushyira amakuru muri iyo nzu y’amateka kugira ngo ijye ifasha abantu Kwibuka, banagaragarizwa uruhare rw’ubuyobozi mu gutegura no gukora Jenoside.
Umuyobozi w’Umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga, Evode Munyurangabo, yavuze ko ibisabwa mu gukusanya amakuru azashyirwa mu nzu y’amateka bari kubitegura, akifuza ko habaho kuzamura ingengo y’imari y’Akarere ka Ruhango umwaka utaha yafasha mu kubaka iyo nzu y’amateka.
Avuga ko abitwa Kagabo Charles na Nsabimana Jacques ndetse n’Abarundi bari barahungiye i Kinazi, batarakurikiranwa n’ubutabera, kandi barakoze Jenoside ndengakamere muri Ntongwe
Kabandana Callixte waje ahagarariye IBUKA ku rwego rw’Igihugu, avuga ko kuva tariki 07 Mata 2023 hatangijwe ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagaragaye Ingengabitekerezo ya Jenoside, ibyo kandi bikajyana no kuba hari abakomeje guhishira amakuru ku hajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe, urugero rukaba ibirimo kubera i Rusizi ahamaze gukurwa imibiri isaga 1000.
Yagize ati “Hariya hantu bishe Abatutsi nta gihunga kuko Inkotanyi zari zitanahegereye, ku buryo kudatanga amakuru mbifata nk’ubwende ariko bunashingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, kuko bariya bantu ntibavumbutse mu mwobo hari abari bazi ko bahari".
Ku kijyanye no kubaka inzu y’amateka, asaba ko byakwihutirwa, kandi hagashyirwamo icyumba cy’umukara cyafungirwamo amazina y’Abarundi bicaga abantu bakabakuramo imitima bakayotsa bakayirya.
Agira ati “Muri iyo nzu y’amateka twumva hazashyirwamo icyumba cy’umukara gifungiyemo amazina y’abo Barundi ndetse n’amazina ya Burugumesitiri Kagabo n’amafoto ye igihe atarafatwa ngo agezwe imbere y’ubutabera".
Avuga ko guhora kw’abarokotse Jenoside ari ukongera gusubiranya ibyo ababiciye bangije, bakajya iwabo bakahubaka, bakorora, ingo bakomokamo zikongera kuzuka zikagarura ubuzima.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, anenga abagifite amakuru ku bishwe muri Jenoside ntibayatange, kandi ko bidakwiye ko abantu bakoze Jenoside bakanababarirwa bakomeza guhishira amakuru y’ahari imibiri.

Asaba abantu gukomeza gusigasira ubumwe bwagezweho, kandi ko n’Igihugu cyanyuze mu bibi byinshi, hakaba hari intambwe ishimishje imaze guterwa, aho buri wese Igihugu kimuha amahirwe angana n’aya mugenzi we.
Yagize ati “Tugomba guharanira gutera intambwe idasubira inyuma, kugira ngo abazatura mu Gihugu cy’ejo hazaza bazabeho neza. Ni yo mpamvu dukwiye kurwanya abagihembera amacakubiri bashinyagurira abarokotse Jenoside".
Ku kijyanye no kuba bifuza inzu y’amateka, avuga ko Abadepite bari banagejeje iyo ngingo ku Nteko rusange, kandi ko bizashakirwa igisubizo gishingiye ku bushobozi bw’Igihugu.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga bishimira uko bamaze gutera intambwe biteza imbere bakanateza imbere Igihugu muri rusange, kandi biyemeje gukomeza ibikorwa bituma babaho mu buzima bubahesha icyubahiro.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside
- Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse
- Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana - Ubuhamya bwa Mukiza
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ohereza igitekerezo
|