Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rirashinjwa kudashyira igitutu ku mpunzi z’Abanyarwanda baba muri Zambia kandi itariki ntarengwa y’irangira ry’ubuhunzi ku Banyarwanda (30/06/2013) igenda yegera. UNHCR ngo yita cyane ku kibazo cy’impunzi z’Abanyagola n’Abanyaliberiya ziba muri Zambia kurusha uko ryita (…)
Ubutaka bwo ku gasozi kari mu mudugudu wa Kibingo mu murenge wa Rwaza mu karere ka Musanze bugenda burigita ku buryo ubu bumaze kumanukaho metero ebyiri ugana ikuzimu. Iki kibazo cyatangiye kugaragara mu mpera z’umwaka wa 2011.
Abakorera ibikorwa mu mujyi wa Kigali (KCC), byaba ibigo bya Leta cyangwa ibyigenga, barasaba ko hajya habaho ibiganiro no gusobanurirana mbere yo gufata ibyemezo, mu rwgo rwo kwirinda kugonganisha inzego kuko abaturage aribo babihomberamo.
Ingengo y’imari y’agateganyo y’Uturere tugize Intara y’Uburasirazuba iragaragaza ko ibikorwa n’imishinga byakorerwaga abatuye iyo Ntara bizagabanuka mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2012/2013.
Umusore witwa Kazungu n’inshuti ze ebyiri z’abakobwa basabiwe kwirukanwa mu Mudugudu witwa Bigabiro mu Kagari ka Cyanya muri Kigabiro ho mu Karere ka Rwamagana bazira ko ngo bajya bakorana imibonano mpuzabitsina.
Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi , François Kanimba, uyu munsi tariki 03/02/2012, yafunguye ku mugaragaro inyubako yagenewe gucururizwamo ibihangano by’abanyabukorikori b’Abanyarwanda biturutse hirya no hino mu gihugu yitwa IKAZE SHOW ROOM.
Seraphine Mukamurigo w’imyaka 43 wo mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango y’amavuko yabyaye umwana mu ijoro rishyira tariki 03/02/2012 ahita amuta mu musarane wo murugo rwe.
Umuvugizi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), Adrian Edwards, yatangaje ko uyu muryango utishimiye na gato uburyo inyeshyamba zibumbiye mu mutwe wa FDLR zikomeje gukorera iyicarubozo impunzi zavanywe mu byazo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Umuhanzi, umunyamakuru akaba n’umunyamideli, Claude Ndayishimiye, n’umufasha we Courtney Alisha Cole bibarutse umwana w’umuhungu mu bitaro bya Example Good Samarithan mu mujyi wa Denver muri Colorado muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika tariki 01/02/2012.
Abaturage batuye mu murenge wa Shingiro mu karere ka Musanze barasaba ko ubuyobozi bwabafasha kurinda inyamaswa zikomeje kubatera zikabarira amatungo.
Umuyobozi w’intara y’uburasirazuba, Uwamariya Odette, aravuga ko nta mwana n’umwe mu birukanywe muri E.S Mutenderi mu minsi ishize ugomba kuvutswa uburenganzira bwe bwo kwiga.
Nyuma yo kutishimira uko Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) y’umwaka ushize yagenze, umuhanzi Rafiki aravuga ko iy’uyu mwaka hari byinshi byakosowe ku buryo yumva nta kabuza izagenda neza.
Umuhanzi Uncle Austin ni umuhanzi umenyereweho udushya twinshi cyane cyane kubijyanye n’ibihangano bye aho akora indirimbo ugasanga abantu benshi amagambo ayirimo basigaye bayakoresha cyane mu buzima bwa buri munsi.
Umujyi wa Kigali urateganya gutangira gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera kijyanye n’imiturire igezweho nyuma y’amezi 12. Ubuyobozi bw’umujyi birateganya kubanza gukora ubukangurambaga no gusobanurira abaturage imiterere y’iki gishushanyo.
Kuva umukino wa tombora wa New Africa Gaming wagera mu karere ka Nyanza bamwe mu banyamahirwe batangiye kuyivanamo inoti mu gihe hari n’abandi utwabo tumaze kuhashirira bakaba bimyiza imoso.
Nubwo ibikorwa byo kuvugurura aga centre ka Butansinda kari mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza bigeze kure, bamwe mu baturage bahakorera barinubira ko isoko ritubakiye ndetse n’imisoro irenze ubushobozi bwabo basabwa.
Abanyonzi bibumbiye muri koperative intumwa za Huye bo mu Karere ka Huye bakora akazi kabo bamamaza ikipe ya Mukura yo muri ako karere. Mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi w’intwari, baserukanye umwenda mushya w’akazi ugaragara mu mabara ya Mukura: umukara n’umuhondo.
Inama y’umutekano y’akarere ka Musanze yateranye tariki 31/01/2012 yafashe umwanzuro ko abana b’inzererezi baboneka muri uwo mujyi bagiye gufatirwa ibyemezo birimo no kubajyana mu bigo ngorora muco.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko kuva muri 2001 rimaze gucyura impunzi z’Abanyarwanda zigera 113,000 zabaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe Ikoranabuhanga, Ir Gatare Ignace, arashishikariza abashishikariza Abanyakamonyi n’Abanyarwanda bose muri rusange gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rwo kugabanya igihe gikoreshwa mu kazi.
Ku mugoroba w’ijoro ryakeye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri igisasu cyo mu bwoko bwa grenade cyaturikanye abana batatu bo mu mudugudu wa Rwantonde, akagali ka Gatonde mu murenge wa Kibungo barakomereka bahita bajyanwa kwa muganga.
Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, tariki 02/02/2012, yaratunguranye asura bime mu bigo bya Leta, birimo Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga Abarokotse Jenoside (FARG) agamije imikorere y’ibi bigo nta nteguza yabanje kubaho.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 02/02/2012, muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru baganira ku bibazo bitandukanye birebana n’ubuzima bw’igihugu ndetse no hanze yacyo.
Mukura yabonye itike yo kuzakina ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, nyuma yo gusezerera Etincelles bigoranye kuko muri uwo mukino wabereye kuri stade Amahoro tariki 01/02/2012 hitabajwe za penaliti.
Bukuru Pascal w’imyaka 19 utuye mu kagari ka Nyarutunga ho mu murenge wa Nyarubuye akarere ka Kirehe ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 4 y’amavuko.
Abanyeshuri bagera kuri 200 baje kwiga ku kigo cya E.S Mutendeli bavuye ku bigo bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu (reclassement), tariki 01/02/2012, barirukanywe ngo basubire aho bavuye.
Abatuye akagali ka Karenge umududu w’ubumwe mu murenge wa Kibungo baratangaza ko bahangayikishijwe n’ubujura bwo kumena amazu bwongeye kwaduka muri aka kagali.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 02/02/2012, Leon Mugesera yitabye urukiko rukuru rwa Nyarugenge ku nshuro ya mbere kuva yagezwa mu Rwanda kugira ngo atangire kwiregura ku byaha ashinjwa.
Irushanwa ry’umukino wa Tennis ryitiriwe Intwari ryakinwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri risozwa ku munsi w’Intwari ku bibuga by’ ikipe ya Tennis "Amahoro Tennis Club" i Remera.
Nyuma y’imyaka itanu ashaka ubuhunzi muri Amerika, Umunyarwanda Ndayisaba Jean Wyclif, ashobora koherezwa mu Rwanda kubera ko, tariki 31/01/2012, urukiko rw’ubujurire rwo muri Leta ya Michigan rwanze ubujurire bwe ruvuga ko impamvu atanga yaka ubuhungiro nta shingiro zifite.
Abaturage b’umudugudu wa Bigabiro mu murenge wa Kigabiro muri Rwamagana barishimira igikorwa bita icy’ubutwari bagezeho cyo guta muri yombi bamwe mu bagize itsinda rinini ry’abajura biyemeje kujya biba rubanda utwabo ku minsi mikuru yose n’igihe habaye amasoko mu ntara y’uburasirazuba.
Ubuso bugera kuri hagitari 50 z’ishyamba ryo mu kagari ka Runga mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza ryafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa kumi z’umugoroba tariki 01/02/2012.
Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’intwari, umugore witwa Mukandayambaje Cécile wo mu murenge wa Ruhango yagabiwe inka kubera igikorwa cy’ubutwari ubwo yemeraga kwakira no kurera umwana wari watawe na nyina.
Abanyarwanda 24 babaga mu mashyamba yo muri RDC barimo umusirikari umwe ufite ipeti rya capitaine n’abana n’abagore 19 batahutse tariki 31/01/2012 binjiriye ku mupaka wa Rubavu.
Abasore babiri bo mu karere ka Ruhango bafatanywe ihene ebyiri bari bamaze kwiba bazijyanye kuzigurisha mu tubari twotsa inyama two mu mujyi wa Ruhango. Aba bajura bafashwe tariki 31/01/2012 mu bihe bitandukanye bikoreye ibikapu birimo ihene zapfuye.
Intwali z’u Rwanda zigabanyijemo ibyiciro bitatu: Imanzi, Imena n’Ingenzi. Dore muri make amateka y’intwari twibutse uyu munsi.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Niyotwagira Francois, arashima ishuri ribanza “LES GAZELLES” ryo muri aka karere ku ntsinzi ryegukanye mu bizamini bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, aho ryabaye irya mbere mu gihugu.
Umuryango wa Muhigana Alphonse wapfiriye ku ivuriro “Gira Ubuzima” mu karere ka Nyanza mu cyumweru gishize wategetswe kumutaburura aho yari ashyinguye kugira ngo ujye kongera gukorerwa isuzuma mu bitaro i Kigali.
Abadepite b’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) barasaba ko abaminisitiri bashinzwe uwo muryango mu bihugu biwugize kujya gukorera hamwe mu mujyi wa Arusha muri Tanzaniya kugira ngo ibyemezo bijye bifatwa ku buryo bwihuse.
Kwibuka intwari z’u Rwanda byabereye mu midugudu ariko Perezida Kagame hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu bifatanyije n’imiryango y’intwari twibuka bashyira indabo ku mva zazo ziri i Remera mu mujyi wa Kigali. Dore amwe mu mafoto y’uwo muhango.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega, ari mu b’ambasaderi 27 baza kwakirwa na Perezida w’iki gihugu, Jacob Zuma, bamushyikiriza impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo muri Afurika y’Epfo.
Umusaza Mugure Paul w’imyaka 86 y’amavuko avuga ko afite indwara amaranye imyaka itanu bakaba baranze kumuvura kuko atagira ibyangombwa. Uyu musaza akomoka mu karere ka Nyamasheke ariko agenda acumbuka aho ageze kubera ko agenda ashakisha aho yabasha kwivuriza indwara na n’ubu ataramenya.
Minisitiri ufite igikorwa cyo gutegura Umunsi w’Intwari mu nshingano ze, Protais Mitali, asanga ntawavuga ubutwari adahereye ku bakiri bato kuko aribo bazavamo intwari z’igihugu z’ejo hazaza.
Umuyobozi wa Enterprise Urwibutso, Sina Gerard, avuga ko iyo ukora haba abashima ndetse n’abanenga rimwe na rimwe batanafite icyo bashingiraho banenga, ariko bagerageza gusobanura ibiba bitarumvikanye neza.
Abasenateri bagize komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza basuye akarere ka Kirehe, tariki 31/01/2012, bishimiye uburyo ako karere gashyira mu bikorwa ibyo kiyemeje ndetse n’uburyo gakorana n’abafatanyabikorwa.
Mu gitaramo gitegura umunsi w’intwari cyabereye mu ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ku mugoroba wa tariki 31/01/2012 hifujwe ko urubyiruko rwatozwa kuzavamo intwari zitangira igihugu hakiri kare.
Abantu babiri bo mu mudugudu wa Ruvumera mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana, mu cyumweru gishize, bapfuye bazize kunywa umuti wica udukoko mu bimera witwa simikombe.
Umuryango Imbuto Foundation, tariki 31/01/2012, washyize ahagaragara igitabo mpfashanyigisho kizajya gifasha abigisha gusobanurira urubyiruko rufite imyaka 15 kugeza kuri 24 uko rwakwirinda icyorezo cya SIDA.