Kayonza: Abana b’abakobwa bakingiwe kanseri y’inkondo y’umura

Abana b’abakobwa bo mu ishuri rya Groupe Scolaire Kayonza, kuri uyu wa kane, tariki 24/05/2012, bakingiwe kanseri y’inkondo y’umura.

Abana bakingiwe ni 82 biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza n’abari mu mwaka wa gatatu w’icyiciro rusange cy’ayisumbuye bagera kuri 61.

Gukingira umwana w’umukobwa kanseri y’inkondo y’umura ni ukumuteganyiriza ejo hazaza kandi abakingiwe barasabwa kuzafata inkingo zose ziteganyijwe nta na rumwe basibye; nk’uko byatangajwe na Murindahabi Epiphanie, umukozi wa minisiteri y’ubuzima mu ishami rishinzwe kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Abana b’abakobwa bahawe urwo rukingo bavuze ko bishimiye uburyo Leta y’u Rwanda yabatekerejeho ikabashakira urwo rukingo.

Dusenge Peteronira wiga mu mwaka wa gatatu w’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yavuze ko yizeye neza ko azagira ubuzima buzira umuze kubera ko yahawe urwo rukingo. Ati “Uru rukingo ruzandinda kurwara kanseri y’inkondo y’umura, bizatuma mbaho neza mu gihe kizaza kandi nzarinde n’abazankomokaho”.

Nubwo urwo rukingo ruhabwa abana b’abakobwa gusa, abahungu bavuga ko gukingira abakobwa bigira akamaro haba kuri abo bakobwa no ku bahungu ndetse no ku gihugu cyose muri rusange.

Ishimwe Samuel wiga kuri iryo shuri mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye yabivuze muri aya magambo “Uru rukingo rudufitiye akamaro twese kuko abakobwa ni bashiki bacu, iyo bageze igihe cyo gushyingirwa barera abana ba bo neza babikesha kuba barakingiwe kanseri y’inkondo y’umura”.

Umwana w’umukobwa ugejeje igihe cyo gukingirwa kanseri y’inkondo y’umura ahabwa urukingo inshuro eshatu; nk’uko umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mukarange abivuga. Kutageza ku mubare w’inkingo umwana yagenewe bishobora gutuma n’izo yahawe ziba impfabusa, bityo akaba asaba abana b’abakobwa kutagira urukingo basiba mu zo baba bagenewe guhabwa.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka