Nyamasheke: Ushinzwe irangamimerere akurikiranyweho gushyingira umugore bwa kabiri

Mugabo François, umukozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke akurikiranyweho gushyingira ku nshuro ya kabiri umugore witwa Nyirantawuzuzakira Clémentine; nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo, Ndindayino Jean Claude.

Nyirantawuzuzakira nawe ucumbikiwe kuri sitasiyo ya Kanjongo, yari yarashyingiriwe mu murenge wa Kagano nawo wo mu karere ka nyamasheke unahana imbibi n’uwa Kanjongo, nyuma aza kongera gusezerana n’undi mugabo mu murenge wa Kanjongo.

Iki kibazo cyamenyekanye ubwo umugabo wari warashyingiranywe na Nyirantawuzuzakira mbere atanze ikirego ashaka ubutane hanyuma urukiko rugategeka ko hakorwa iperereza kuri icyo kibazo cyo gushyingirwa kabiri kwa Nyirantawuzuzakira.

Nta makuru aramenyekana ku mpamvu yateye uyu mugore gushyingirwa bwa kabiri; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo abitangaza.

Umuyobozi w’umurenge wa Kanjongo avuga ko uretse umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kanjongo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kigarama witwa Uzabakiriho Francine nawe yahamagajwe ngo atange amakuru ku kuba yaratanze amakuru yemeza ko Nyirantawuzuzakira ari ingaragu nk’uko bivugwa na Mugabo, ariko uyu uzabakiriho akaba abihakana. Gusa uyu Uzabakiriho we ntafunze.

Kuko inzego zo hasi arizo ziba zizi umuturage neza zitanga amakuru niba umuntu ari ingaragu cyangwa yarashyingiwe, hanyuma bakanamutangaza ku mugaragaro mu gihe cy’iminsi 21 ngo niba hari undi ufite amakuru ayatange, gusa nta numwe wagaragaye uvuga ko yari yarashyingiwe nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo abyemeza.

Ndindayino asaba abaturage cyane cyane abaherekeje abageni kujya batanga amakuru kubo baherekeje mu rwego rwo kwirinda gukoresha ubuyobozi amakosa.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwo wabashyingiye afungiye iki niba nta waje gutanga amakuru nyuma y’uko atanze itangazo asaba ko ubazi yagira icyo abavugaho? Amategeko ubundi avuga ko ubshyingirwe bwa kabiri buhita buseswa ariko ntavuga ko bafunga uwamushyingiye. Kereka niba bavuga ko yabonye amakuru yemeza ko uwo mugore asanzwe ashyingiwe n’undi mugabo akabirengaho akamushyingira.
Atari ibyo yaba afungiye ubusa rwose.

Haba yanditse ku itariki ya: 25-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka