Afunze azira impapuro na kashi by’ibihimbano

Bunani Jean Pierre w’imyaka 36, kuva tariki 21/05/2012, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gisozi mu karere ka Gasabo azira gufatanwa ibyangombwa by’ibihimbano n’ibindi bikoresho by’ibihimbano.

Bunani yafatanwe kashi ya Zigama Credit and Saving Scheme ishami rya Kanombe, wino (ink pads) ebyiri, ndetse n’impushya zo gutwara ibinyabiziga za burundu eshatu z’u Rwanda ariko za kera; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.

Bunani kandi yafatanywe impushya zo gutwara ibinyabiziga za burundu enye zo mu Burundi, impushya zo gutwara ibinyabiziga eshatu z’agateganyo, ikarita imwe ya moto ndetse n’amafoto magufi agera kuri 21 y’abantu batandukanye.

Ubwo uyu musore yatabwaga muri yombi bamusanganye urupapuro rumufunga imyaka ine rwo ku itariki ya 28/10/2010 azira iki cyaha, ariko uburyo yarekuwe bukaba budasobanutse kandi igihano cye kitararangira. Abaturanyi be bongeraho ko yatawe muri yombi inshuro nyinshi kubera iki cyaha ariko agahita arekurwa.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Supt. Theos Badege, yavuze ko ibyaha byo gukora no gukoresha impapuro mpimbano bitazihanganirwa. Yagize ati “Guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano byose ni ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda kandi polisi ntizatindiganya guta muri yombi abo bigaragayeho.”

Supt. Badege yashimiye uruhare abaturage bagize mu itabwa muri yombi rya Bunani agaragaza akamaro ko guhanahana amakuru n’inzego z’umutekano, anasaba Abanyarwanda guca mu nzira nziza mu gihe bashaka ibyangombwa.

Mu gihe iki cyaha cyaba kimuhamye, Bunani ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 n’imyaka 10 hashingiwe ku ngingo ya 202 n’iya 204 z’amategeko ahana. Ashobora gucibwa kandi ihazabu ingana n’amafaranga ibihumbi 100.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka