MTN niyo sosiyete nyafurika iza mu masosiyete 100 akomeye ku isi

Isosiyete ya MTN yaje ku mwanya wa 88 mu masosiyete 100 ya mbere akomeye ku isi hakurikijwe ubushakashatsi bwakozwe na sisiyete y’inararibonye mu ikusanya makuru kuri sosiyete zose ku isi yitwa Millward Brown.

Ku rutonde rwitwa “BrandZ Top 100 Global Brands” rukorwa na Millward Brown rwashyizwe ahagaragara tariki 22/05/2012, MTN niyo sosiyete imwe rukumbi nyafurika bwa mbere mu mateka ishyizwe kuri urwo rutonde.

Ubuyobozi bwa MTN Rwanda bwavuze ko kuba MTN ariyo sosiyete nyafurika imwe yongine igaragaye ku rutonde rw’amasosiyete akomeye ku isi ari icyizere ko MTN ikomeje gushora imari neza kandi inubaka umubano mwiza n’abafatabuguzi bayo.

MTN yishimiye imidari yose yagiye ibona ku isi bityo ikaba inifuza kurushaho gutanga serivise myiza cyane irenga guha abafatabuguzi ububasha bwo guhamara no kwitaba telefoni gusa ahubwo ko ikibanda no mu guha abafatabuguzi ingufu z’ibinjiza mu bucuruzi bushimishije binyuze mu itumanaho rigezweho.

MTN isanzwe ishyirwa mu amasosiyete amaze kubaka izina n’izindi nzobere mu guha imyanya sosiyete z’ubucuruzi ariko ishyirwa ryayo muri “BrandZ Top 100 Global Brands” ni iryagahebuzo kuko arirwo rutonde rwemerwa cyane ku isi.

Muri Werurwe 2012, MTN yaje ku mwanya wa 188 ku rutonde rwa “Brand Finance Global 500” kandi nabwo niyo sosiyete imwe nyafurika yarugaragayeho.

MTN kuri ubu ifite abafatabuguzi mu Rwanda bakabakaba miliyoni eshatu; imaze kugira abafatabuguzi miliyoni 164.6 mu ibihugu 22 byo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka