Uyu musifuzi wo hagati azaba yungirijwe na Songuifolo Yeo w’imyaka 42 nawe ukomoka muri Cote d’Ivoire watangiye gusifura imikino mpuzamahanga mu 2004.
Yeo azaba afatnayije n’umusifuzi mpuzamahanga kuva 2006 witwa Moussa Bayere w’imyaka 37 ndetse na Bienvenu Sinko w’imyaka 32 wemewe na FIFA muri uyu mwaka. Komiseri w’umukino ni umunye-Tchad, Abdoulaye Lawandji Mahamat.
Doue yasifuye umukino u Rwanda rwatsinze Mauritania ibitego bitatu ku busa tariki 31/05/2012 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi. Muri uyu mukino yahaye amakarita atatu y’umuhondo abakinnyi b’Amavubi ndetse na penaliti yavuyemo igitego.
Tariki 08/10/2011, Doue yasifuye umukino wa Nigeria yanganije ibitego bibiri na Guinea bashaka itike yo kujya mu gikombe cy’Afrika muri Gabon na Guinea Equatorial. Mu 2011 Doue yayoboye umukino wa nyuma wa CAF Champions League wahuje Esperance na Wydad Casablanca.
Ku mikino mpuzamahanga 38 amaze kuyobora, Doue yatanze amakarita y’umutuku 8, ay’umuhondo 141 na penaliti 6. Doue yahaye ikipe zasuye amakarita atanu y’umutuku, penaliti 2 n’amakarita y’imihondo 78.
Muri Mata 2008 Doue yasagariwe n’abakinnyi n’ubuyobozi bw’ikipe ya MC Ager mu mukino bakinnye na Kwara yo muri Nigeria. Iyi kipe yahanishijwe ihazabu y’amadorali 20. Mu buzima busanzwe Doue akora muri farumasi.
Mu mukino ubanza hagati ya Nigeria n’u Rwanda wabereye kuri stade ya Kigali amakipe yombi yanganije ubusa ku busa. Umukino wo kwishyura uzaba tariki 17/06/2012.
Kayishema Tity Thierry
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|