Rubavu: umukozi w’akareren’abagabo 3 barashinjwa kunyereza umutungo

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rubavu, Christopher Kalisa, n’abakozi babiri ba gereza nkuru ya Nyakiliba na rwiyemezamirimo umwe bari mu maboko y’ubutabera bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta no gukoresha impapuro mpimbano.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda, Maitre Alain Mukurarinda, yirinze kugira icyo atangaza ku mutungo wanyerejwe ariko amakuru atugeraho ni uko ubwo gereza ya Nyakiliba yari iri kubakwa yahaye rwiyemezamirimo witwa Mugume isoko ryo kugemura inkwi ariko agatinda kuzizana.

Nyuma akanama gashinzwe itangwa ry’amasoko kaje kwemeza ko Mugume atagomba kwishyurwa kubera iryo tinda. Nyamara ariko ngo gereza yaje kohereza impapuro zimwemerera kwishyurwa ku karere maze Kalisa amwishyura miliyoni zirindwi kandi za nkwi atarazigemuye.

Maitre Mukurarinda yasobanuye ko ubushinjacyaha bufite iminsi irindwi yo kwiga kuri iki kirego uhereye tariki 22/05/2012, nyuma hakazatangazwa niba Kalisa na bagenzi be bahamwa n’ibyaha bashinjwa cyagwa ari abere.

Icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza kuri 20, naho gukoresha impapuro mpimbano bihanishwa hagati y’imyaka itanu n’icumi y’igifungo; nk’uko Maitre Mukurarinda yabitangaje.

Kalisa n’abo bagabo bafashwe na polisi y’igihugu tariki 20/05/2012 i Kigali, bazanwa gufungirwa kuri burigade ya polisi ya Gisenyi tariki 22/05/2012 mu gihe hategerejwe icyemezo cy’ubutabera.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka