Umunyezamu wa Cape Verde yigaruriye imitima y’abafana b’igikombe cy’isi

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Cape Verde, Josimar José Évora Dias uzwi cyane nka Vozinha, akomeje kuvugisha benshi nyuma yo kwitwara neza bidasanzwe yagaragaje mu mukino w’amateka wahuje ikipe ye na Espagne mu Gikombe cy’Isi 2026.

Ikigaragaza uburyo yabaye inkuru ku Isi, mbere y’uyu mukino Cape Verde yanganyijemo na Espagne 0-0, Vozinha yari afite abamukurikira ku rubuga rwa Instagram bagera ku bihumbi 50 gusa. Icyakora, nyuma yo kwitwara neza cyane, akagaragaza ubuhanga buhanitse mu izamu ndetse akanatorwa nk’umukinnyi w’umukino (Man of the Match), umubare w’abamukurikira wazamutse mu buryo butangaje.

Mu gihe gito cyane, uyu munyezamu yahise agera ku barenga miliyoni 2 bamukurikira, ibintu byerekana uburyo umukino mwiza no kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga bishobora guhindura ubuzima bw’umukinnyi mu buryo bwihuse.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka