Knowless yakoze impanuka y’imodoka ariko ntacyo yabaye (updated)
Umuhanzikazi Butera Jeanne uzwi ku izina rya Knowless yakoze impanuka mu gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 23/05/2012 ahita ajyanywa mu bitaro by’umwami Faycal biri mu mujyi wa Kigali.
Anita Pendo babana mu nzu akaba ari n’incuti ye yadutangarije ko Knowless yakoze impanuka ubwo yari atwaye imodoka aho yari ari i Gikondo.
Nyuma yo kugezwa mu bitaro by’umwami Faycal, Knowless yasuzumwe abaganga basanga nta kibazo gikomeye afite ndetse mu ma saa kumi n’ebyiri z’uyu mugoroba yari asezerewe atashye; nk’uko umunyamakuru wa Kigalitoday wari uhari yabyiboneye.
Anita Pendo ubana na Knowless yari yatangaje ko Knowless ategereje kunyuzwa mu cyuma ngo abaganga barebe niba nta kibazo afite imbere mu mubiri kuko inyuma byagaragaraga ko nta gikomere afite.
Knowless ngo yagonze ipoto y’amashanyarazi i Gikondo ubwo yari atwaye imodoka maze akubita agatuza kuri volant. Icyateye iyo mpanuka ntikirasobanuka neza.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
murakoze kuduha umwanya wo kwandika twandi kira knowless bazina murakoze
murakoze kuduha umwanya wo kwandika twandi kira knowless bazina murakoze
murakoze kuduha umwanya wo kwandika twandi kira knowless bazina murakoze
IMANA ISHIME KUBA BAZINA NACYO YABAYE ATAKOMERETSE
When she become ok we shall thank GOD.
When she become ok we shall thank GOD.
Knowles uzareke jye ngutwara kandi ntumpembe gusa uzajye wambara mini
Kugonga poteau ni 2.000.000Frw nashishikare ayakorere cg aze nyamugurize namara gukira neza azaze iwanjye ayahingire
Ariko se buri munsi Knowless akora accident?ubushize ntimwatubwiraga ko yakomeretse amano ava i Nyagatare kdi abandi barikumwe ntibagire icyobaba?none ngo yakubise agatuza kuri volant!ajye asenga cyane kuko afite umudayimoni w’impanuka kdi ajye yibuka gushima Imana iba yamurinze.
gusa impano irikumwe no kubaha imana ni ingenzi cyane u
fite igikundiro uburanga ariko jya ugira umwanya wo gutekekereza k ubuzima nyuma yo gupfa
akana kacu tukari inyuma rwose tuzajya tugasengera imana ikarinde izo mpanuka za buri munsi
Cg aba yangweye agasembuye?