Abashinzwe ubutabera muri EAC barasesengura uruhare rw’ubutabera mpuzamahanga mu gukurikirana abanyabyaha

Abagize ishyirahamwe ry’abacamanza n’abanditsi b’inkiko mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (EAMJA) bateraniye i Kigali mu nama yo kurebera hamwe uruhare n’ubushobozi bw’ubutabera mpuzamahanga mu gukurikirana abakoze ibyaha.

Hari Abanyarwanda batorokaga igihugu basize bakoze ibyaha ariko inkiko zo hanze zikanga kubata muri yombi ngo zibaburanishe cyangwa zibohereze mu Rwanda zitwaje ko ubutabera bwo mu Rwanda nta bushobozi bufite bwo gutanga ubutabera butabera.

U Rwanda kandi ni kimwe mu bihugu, mu minsi yashize, byagiye byibasirwa n’abacamanza b’Abanyaburayi, bagiye bashyiriraho impapuro zita muri yombi bamwe mu baturage barwo.

Ibyo byagiye bigaragara nk’aho ari ugusuzugura ubutabera bwo mu bihugu byo muri Afurika; nk’uko Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yabitangaje ubwo yafunguraga iyi nama y’iminsi itatu, yatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 23/05/2012.

Minisitiri w’Intebe yasabye abitabiriye iyi nama gusuzuma uburyo ubutabera bwa Afurika bwahabwa agaciro bukwiye, ndetse n’inkiko zaho zigahabwa ubushobozi bwo gukemura bene ibyo bibazo.

Yagize ati: “Inkiko z’Afurika nk’Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu, Urukiko rw’Ubutabera rw’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba, Urukiko rwa Afurika y’Iburasiazuba zose gigomba guhabwa ubwo bushobozi”.

Yabasabye ko ubutabera bwo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba bwaharanira kugira isura itabogama, gushimangira amategeko no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu bitandukanye n’ibigaragara ku rwego mpuzamahanga, aho nta murongo uhamye ibihugu bigenderaho bigatuma buri kimwe kibikora uko kibyumva.

Prof. Sam Rugege, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yavuze ko n’ubwo hari byinshi byagezeho kuva aho butangiriye kuri zeru nyuma ya Jenoside, hari byinshi u Rwanda ruzigira muri iyi nama.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwagiye mureka kwita abantu amazina batitwa ubu ANGELINE ahindutse ANGELIQUE gute?

jama yanditse ku itariki ya: 23-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka