Imyitozo ya Rayon Sport ntiyahagaritswe n’ibirarane by’imishahara
Imyitozo Rayon Sport yagombaga gutangira kuwa mbere tariki 21/05/2012 yahagaritswe n’ibiganiro hagati y’iyo kipe n’umuterankunga SORAS biri gutera intambwe ishimishije aho kuba ibirarane by’imyishahara; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga wa Rayon Sport, Gakwaya Olivier.
Gakwaya yatangaje ko bari bafite imirimo myinshi y’ikipe bagombaga kurangiza irimo kunonosora zimwe mu ngingo zigize amasezerano hagati ya Rayon Sport na SORAS kandi ko imyitozo ishobora kuba kuri uyu wa kane tariki 24/5/2012.
Gakwaya avuga ko igihe icyaricyo cyose amasezerano na SORAS ashobora gushyirwa ahagaraga kuko hasigaye ingingo zimwe na zimwe bari gusesengura. Ati “n’uyu munsi wakumva cyarangiye kuko ni ingingo nke turi kwigaho.”
Captain wa Rayon Sport, Mackenzie, nawe avuga ko hari ibirarane n’agahimbazamusyi by’ukwezi kumwe n’agahimbazamusyi k’umukino umwe ariko ko Atari yo mpamvu batakoze imyitozo ku wa mbere. Ati “sinabeshyera ubuyobozi kuko ntituri kubishyuza kuko natwe tutamenye icyatumye itaba”.
Nubwo ariko umunyabanga wa Rayon Sport atangaza ko imyitozo izaba kuri uyu wa kane, hari abakinnyi b’Abarundi nka Hamisi Cedric na Ndayisabe Floribert Tambwe ubu bibereye i Burundi.
Abakinnyi batatu (Tumaine Ntamuhanga, Sina Jerome na Bokota Labama) bakinira Rayon Sport n’umutoza Jean Marie Ntagwabira nabo bajyanye n’ikipe y’igihugu Amavubi muri Tunisia.
Umunyabanga wa Rayon Sport avuga ko abakinnyi baturuka i Burundi bagiye mu ikipe y’igihugu kuko bafite umukino na Zimbabwe tariki 18/05/2012 kandi ishyirahamwe ry’i Burundi ryandikiye Rayon Sport ribasaba.
Anasobanura ko imyitozo ya Rayon Sport izaba iyobowe n’umutoza wungirije Bizimungu Ali Mackenzi mu gihe Jean Marie adahari. Yagize ati “Ali ni umutoza mwiza abayobozi b’ikipe bamube hafi kuko Jean Marie azava mu ikipe y’igihugu igikombe cy’Amahoro kiri hafi.”
Kugira ngo nibura Rayon Sport isohokere u Rwanda mu mikino nyafurika ni uko yatwara igikombe cy’Amahoro. Mu mukino wa ¼ uzaba tariki 20/06/2012, Rayon Sport izakina na Kiyovu Sport yabatsinze mu mukino wa shampiyona igitego kimwe ku busa. Shampiyona ya 2011-2012 yarangiye Rayon Sport iri ku mwanya wa kane.
Mbere ya 1994 Rayon Sport yaterwaga inkunga na RWANDEX isosiyete yatunganya amakawa ari nayo mpamvu bayitaga Gasenyi.
Kayishema Tity Thierry
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|