Minisitiri mushya w’abakozi ba Leta n’umurimo yageze mu mwanya we
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Hon. Judith Uwizeye yahererekanyije ububasha na Ambasaderi Christine Nkulikiyinka asimbuye kuri izo nshingano. Uyu muhango wabereye ku cyicaro cya MIFOTRA, witabirwa n’abayobozi batandukanye ndetse n’abakozi b’iyi Minisiteri.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ku wa 10 Kamena 2026, nibwo yakoze impinduka shyiraho abayobozi bashya aho yagize Madamu Uwizeye Judith Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, asimbuye Amb. Christine Nkulikiyinka wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Espagne.
Ambasaderi Christine Nkulikiyinka yashimangiye akamaro ko gukorera abaturage mu bunyangamugayo n’ubunyamwuga ndetse n’umwihariko wo gushyira imbere intego yo gutanga serivisi nziza, ashimangira ihame rigira riti “Service Before Self”, (Serivisi mbere y’inyungu zawe bwite).
Iyi ni interuro ikoreshwa kenshi mu rwego rw’imiyoborere n’ubuyobozi ishimangira ko umuntu agomba gushyira inyungu rusange n’akazi ashinzwe imbere y’inyungu ze bwite.
Ku ruhande rwa Minisitiri Judith Uwizeye yashimiye Hon. Amb. Nkulikiyinka ku buyobozi bwiza n’umusingi ukomeye asize muri iyi Minisiteri, anagaragaza ko azakomeza guteza imbere ireme rya serivisi zihabwa abaturage, guteza imbere imishinga igamije guhanga imirimo mishya ndetse no gukomeza gushyira imbere ivugurura rigamije inyungu z’Abanyarwanda.
Uwizeye Judith ugiye kuyobora Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, muri Guverinoma nshya yatangajwe muri Nyakanga 2025, yari yagizwe Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta si ubwa mbere ayiyoboye kuko no mu 2014-2017 yari yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|