“Umukino wa Tunisia n’u Rwanda ni uwo gushyira abakinnyi ku murongo”- umutoza wa Tunisia
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Tunisia, Sami Trabelsi, yatangaje ko abakinnyi yahamagaye mu mukino wa gicuti uzabahuza n’u Rwanda bakeneye imyiteguro ikarishye no kubashyira ku murongo umwe kuko bamwe bari no mu biruhuko.
Ku rutonde rw’abakinnyi 25 yahamagaye harimo bamwe bataherukaga guhamagarwa nk’umuzamu wa Lens mu Bufransa Hamdi Kasraoui ndetse na rutahizamu Hamdi Harbaoui.
Hari hashize imyaka irindwi Harbaoui adahamagarwa mu ikipe y’igihugu nubwo mu 2010-2011 ari we watsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’ububiligi (Jupiler la liga) ari mu ikipe ya Lokeren.
Umutoza wungirije, Ferid Ben Belgacem, ngo yari amaze igihe akurikirana uyu mukinnyi w’imyaka 27. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa mbere tariki 21/5/2012, yagize ati “namubonye muri Lokeren, ahagaze neza aratuje mu mutwe ashobora gutanga izo mbaraga mu ikipe y’igihugu”.
Naho ku muzamu Kasraoui waherukaga gukinira ibyanira bya Carthage (aigle du carthage) mu 2010, Trabelsi avuga ko yari ari mu bihe bibi ariko mu mikino nk’icumi iheruka yerekanye ko ashoboye akaba ari yo mpamvu yahamagawe.
Tunisia izakina umukino wa gicuti n’u Rwanda tariki 27/05/2012 bitegura gukina na Guinea Equatorial tariki 02/06/2012.
Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu ya Tunisia izatangira umwiherero tariki 24/5/2012 uretse abakinnyi ba Esperance de Tunis, Etoile Sportive du Sahel, Club Africain na CA Bizertain kuko bazabanza gukina imikino ya shampiyona y’ibirarane.
Kayishema Tity Thierry
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|