Ruhango: Umusore yatawe mu yombi afatanwe kanyanga

Jerome Ndahayo w’imyaka 28 y’amavuko utuye mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango nyuma yo gutabwa muri yombi azira kanyanga.

Ndahayo yatawe muri yombi kuwa mbere tariki 21/05/2012 ubwo abaturanyi be batangaga amakuru kuri polisi ko bamubonye yikoreye kanyanga; nk’uko bitangazwa na Polisi y’igihugu. Ndahayo yahise afatwa acumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango.

Umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege avuga ko Polisi itazihanganira abantu bose bishora mu bucuruzi no gukoresha inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge.

Ati “Kunywa kanyanga n’ibindi biyobyabwenge birabujijwe kuko bigira ingaruka ku buzima kandi bigatuma abantu bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ibindi.”

Supt. Badege yashimiye ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano, aho abaturage batanga amakuru atuma inzego z’umutekano zikoma mu nkokora abanyabyaha bagatabwa muri yombi.

Polisi ihamagarira abantu bose kwirinda inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge kugira ngo bitabagiraho ingaruka ndetse no kuy muryango nyarwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka