“Nta muntu Shumbusho Pierre yigeze atema”- umuyobozi w’umurenge wa Kagano

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, Nshimiyimana Jean Damascene, aranyomoza amakuru avuga ko umusore witwa Shumbusho Pierre uri mu kigero cy’imyaka 25 wo mu mudugudu wa Mabunga, akagari ka Mubumbano yatemye se umubyara agiye kumwanurira imyumbati yari yanitse hejuru y’inzu.

Aya makuru yari yatangajwe tariki 18/05/2012 na Mukasine Alphonsine umugore wa Shumbusho Ezechias akaba na mukase wa Shumbusho Pierre ubwo yazaga gutangaga ikirego ku buyobozi bw’akarere ka Nyamasheke, dore ko uyu mugore asanzwe afitanye amakimbirane ashingiye mu muryango n’abana b’umugabo we kuko atari we mugore wa mbere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano avuga ko amakimbirane ashingiye ku kwanika imyumbati hejuru y’inzu atigeze abaho, ndetse ko yaba Shumbusho Ezechias n’umukuru w’umudugudu nta n’umwe wigeze atemwa kandi ko na polisi yavugwaga ko yagiye gufata Shumbusho Pierre ikamubura ari ibinyoma.

Mukasine yashakaga kuremereza ikibazo cye

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano yemeza ko muri uyu muryango hasanzwe harangwa amakimbirane hagati y’ababyeyi n’abana umugabo asanzwe yarabyaye, umwe muri bo ariwe Shumbusho yazaniye umugore mu nzu Mukasine abanamo n’umugabo we n’abana bato.

Kuba Mukasine yarahimbye izo nkuru zose kwari ukugira ngo aremereze ikibazo cye dore ko anifuza ko uwo muhungu yava muri iyo nzu akababisa; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa abivuga.

Ibi kandi bishimangirwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mubumbano, Ahishakiye Théodore, uvuga ko usanga umugabo ataka ukwe ndetse n’umugore agataka bakaba bibaza uwava mu nzu ngo abise abandi hagati y’ababyeyi n’abana.

Ahishakiye avuga ko bateganya ko kuri uyu wa kane tariki 24/05/2012 bazagenderera uyu muryango ngo barebe uko bakemura iki kibazo kuko giteje umutekano muke ku buryo hashobora no kugwamo umuntu barebye nabi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano, Nshimiyimana Jean Damascene, atanga ubutumwa ku baturage abasaba kumvikana kandi bagashyira inama baba bagiriwe n’ubuyobozi mu bikorwa, bakirinda no gusimbuka inzego.

Imwe mu nama uyu mugore Mukasine yagiriwe ni uko we n’umugabo we bashaka indi nzu yo kubamo aho gushaka kwirukana abana mu nzu yabasanzemo.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abana bari iwabo; umugore n’umugabo nabo nibajye iwabo babise abana. Lol

hhhhhhiiiiii yanditse ku itariki ya: 25-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka