Amb. Urujeni Bakuramutsa yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Slovenia
Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa yashyikirije Perezida wa Slovenia, Nataša Pirc Musar, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu ndetse baganira ku gushimangira umubano mu nzego zitandukanye.
Iki gikorwa cyabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu mu Mujyi wa Ljubljana, cyagaragaje umubano ukomeje gutera imbere hagati y’u Rwanda na Slovenia, ndetse n’ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye zifitiye inyungu impande zombi.
Mu biganiro byabaye nyuma y’iki gikorwa, Ambasaderi Bakuramutsa na Perezida Nataša, bongeye gushimangira akamaro ko guteza imbere ubucuruzi, ishoramari ndetse n’ubufatanye bwagutse hagati y’ibihugu byombi.
Ibi byitezweho gufungura amahirwe mashya mu iterambere ry’ubukungu no gukomeza gusigasira umubano mwiza usanzwe uri hagati y’u Rwanda na Slovenia.
Ambasaderi Bakuramutsa, asanzwe ahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Liechtenstein, Vatican, Autriche ndetse no mu Busuwisi ari n’aho afite icyicaro. Asanzwe kandi ahagarariye u Rwanda mu biro bya Loni i Genève ndetse no mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO).
U Rwanda na Slovenia bifitanye umubano mwiza wa dipolomasi n’ubutwererane mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu bya politiki, ubukungu, ibidukikije, ndetse n’imikino. Ibihugu byombi byiyemeje gushimangira ubufatanye.
Muri Mata 2023, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Slovenia, Urška Klakočar Zupančič, yasuye u Rwanda ndetse anagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame ndetse n’abandi bayobozi bakuru b’Igihugu. Yasuye n’Urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|