Uwo mucuruzi ufatwa nk’umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ariko ukidegembya, akingiwe ikibaba na Leta ya Kenya; nk’uko byemezwa na ICTR.
Nyuma y’uko igihe cyo gutanga ubuhamya bumushinjura cyimuriwe tariki 05/04/2012, abatangabuhamya bane bamushinjura bari bamaze kunyura imbere y’urukiko; nk’uko ibiro ntaramakuru bya Hirondelle bibitangaza.
Ubuhamya bw’ubushinjacyaha mu rubanza rwa Kabuga bwatangiye kumvwa kuva tariki 23/05/2011 kugeza tariki 28/10/2011.
Kabuga akurikiranyweho gucura umugambi wa Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, gushishikariza abantu ku buryo buziguye ndetse n’ubutaziguye gukora Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Urubanza nk’uru rwatangiye kuri Protais Mpiranya wahoze ari umuyobozi w’ingabo zarinda Perezida Habyarimana Juvénal, aho hahamagajwe abatangabuhamya umunani kuva tariki 16/04/2012.
Kuva tariki 14/05/2012 hatangiye kumvwa ubuhamya bw’uruhande rwunganira uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo, Augustin Bizimana mu gihe cya Jenoside na we utaratabwa muri yombi, ariko bivugwa ko yihishe mu gihugu cya Zimbabwe n’ubwo ubutegetsi bw’aho bubihakana bwivuye inyuma.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|