Gakenke: Umusore yatawe muri yombi akekwaho kwangiza umwana w’imyaka 14

Karimwabo w’imyaka 21 utuye mu mudugudu wa Murambi mu Kagali ka Nganzo mu murenge wa Gakenke afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke kuva 22/05/2012 akekwaho kwangiza umwana w’umukobwa w’imyaka 14.

Karimwabo yafashwe nyuma y’uko umubyeyi w’uyu mwana w’umukobwa aketse ko uyu musore asanzwe amusambanyiza umwana we maze nimugoroba mu masaha ya saa moya, ise amugenda runono ubwo umukobwa yajyaga ku iriba kuvoma amazi, abona kubafata; nk’uko byemezwa na Muhire Samson, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Nganzo.

Abaturage bahise bamufata bamushyiriza Polisi ikorera mu karere Gakenke akaba afunze ategereje kugezwa imbere y’inzego z’ubutabera.

Mu gitondo cyo kuwa mbere tariki 23/05/2012, uwo mwana yajyanwe ku Bitaro Bikuru bya Nemba kugira ngo akorerwe ibizamini byo kwa muganga.

Mu gihe yahamwa n’icyo cyaha cyo gufata ku ngufu, Karimwaboyahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 10 kugeza kuri 15 nk’uko bigenwa n’itegeko nimero 58/2008 ryo kuwa 10/5/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina.

Iyo uwafashwe ku ngufu byamuteye indwara, yaba iyo ku mubiri cyangwa mu mutwe, uwakoze icyo cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka 15 kugeza ku myaka 20 kandi agatanga n’amafaranga yo kuvuza uwo yafashe ku ngufu.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka