Gatsibo: Umusore yishwe akuwemo amaso aranatwikwa
Muhoza w’imyaka 22 wo mu kagari ka Mbogo, umurenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo
yishwe tariki 22/05/2012 mu masaha y’ijoro ateraguwe ibyuma, akurwamo amaso barangije bamutwikisha lisansi mu maso mu rwego rwo kugira ngo atamenyekana.
Muhoza ashobora kuba yarishwe na mukuru we witwa Yusufu ukunze kwitwa Mazuru kuko bamaze iminsi bafitanye amakimbirane yo mu miryango; nk’uko bitangazwa n’abaturage bari baturanye. Bavuga ko Yusufu yahise atoroka aburirwa irengero.
Urupfu rwa Muhoza rwemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiziguro, Munyaburanga Joseph, uvuga ko Muhoza atatwitswe umubiri wowe ahubwo yateraguwe ibyuma barangiza bakamutwikisha lisansi mu maso. Ukomeje gucyekwa ko yamwishe ni Yusufu mukuru we bava indimwe ufite imyaka 24.
Mu murenge wa Kiziguro uhana imbibi n’umurenge wa Kiramuruzi nawo hashize igihe gito havugwamo ubwicanyi bwakorewe umwana w’umusore w’imyaka 17 wishwe na bagenzi be n’ijoro bakamushyira mu mufuka bakamuta hafi y’isoko rya Gakoni aho yabonetse bucyeye.
Mu ntangiriro z’umwaka nabwo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Nyagihanga hari habaye ubwicanyi ndenga kamere aho umusore yishe ababyeyi be abakata ibice by’umubiri nabwo bivuye ku makimbirane y’ubutaka.
Igikomeje kubera abantu urujijo ni uburyo ubwicanyi bukomeje kwibasira urubyiruko rukiri ruto aho gukurana umutima w’urukundo n’ubumwe kandi urubyiruko rwinshi ruhurizwa mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.
Nta cyumweru gishize mu murenge wa Kiramuruzi hamenywe ibiyobyabwenge kandi bijyana no kwigisha abaturage kubyirinda kuko ibyaha byinshi biboneka muri aka karere bikomoka mu kunywa inzoga z’inkorano n’izindi zikurwa muri Uganda.
Abaturage bavuga ko gukuraho igihano cy’urupfu aribyo byazamuye umubare w’ibyaha byo kwicana cyane ko ababikora bavuga ko babica bagafungwa.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko koko Imana yadukiza gute izi nzoga n’ibiyobyabwenge bitemewe? Njye ndemeza ko inzego z’ibanze n’abahashinzwe umutekano nibo badukiza iki kibazo. Nemeza kandi ko babigiramo uruhare. Ntabwo numva ukuntu mumudugudu bayoberwa umuntu ucuruza cg agakora ibiyobya bwenge. Ahubwo nabo barazimywa. Burya abantu baba babazi ariko bakabahishira. Aho binyura baba bahazi, uburyo byinjira baba babizi. Ikindi n’uburyo abantu badatabarana, abantu bagaterana amagambo abandi babarebera ntibahite babakiza. Police ikurikirane inzego z’ibanze.
birababaje imana itabare naho ubundi isi yarangiye
It is really painful information!urubyiruko rwamenye Imana nirugerageze kwegera bagenzi barwo batarayimenya maze babigishe iby’urukundo rwayo.thx