Rwanda Revenue yongereye ibihano by’abakerererwa kwishyura imisoro

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) iratangaza ko yongereye ibihano bihabwa abakerererwa kwishyura imisoro mu rwego rwo guca umuco wo gucyerererwa.

Ubwo bagiranaga ikiganiro n’abikorera bo mu karere ka Muhanga tariki 24/05/2012, abakozi ba RRA batangaje ko ibihano byari bisanzwe ku bantu batinda kwishyura imisoro byabaga ari ukwishyura 9% ku nyungu none ubu bazajya bushyura 1,5% ku nyungu.

Abakozi b’iki kigo bavuga ko abantu batinda kwishyura imisoro kuko hari amafaranga bashaka kutishyura bakayanyereza hakaba n’abandi baba bashaka kubanza kunguka no mu misoro bagombaga kwishyura.

Dorcelle Mukashyaka, ushizwe abasora muri RRA, avuga ko bongereye ibi bihano mu rwego rwo kugirango bace umuco wo gucyerererwa cyane ko ngo hari benshi bari bamaze kubifata nk’ibintu byoroshye.

Avuga ko kandi impamvu ibi bihano byiyongereye ari uko abasora bahawe uburyo bwinshi bwo kwishyura iyi misoro ku buryo bworoheye buri wese ku buryo nta rwitwazo rwagakwiye kubaho.

Hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha umuntu kumenyekanisha umusoro we atarinze ajya ku kigo kibishinzwe. Mbere iyo umucuruzi atakoraga imenyekanishamusoro yacibwaga ibihano byo kwishyura 50% none ubu ngo barabyongereye nabyo bishyirwa kuri 60%.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntabwo bavuze ko inyungu ku bukererwe izava kuri 9% ikajya kuri 1,5% ahubwo bavuze ko izava kuri 0,9% ikajya kuri 1,5% kuko ukurikije uko ubivuze ahubwo yaba yragabanutse

peter yanditse ku itariki ya: 25-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka