Libya yatsinze Amavubi ibitego bibiri ku busa

U Rwanda rwatsinzwe umukino wa gicuti na Libya ibitego bibiri ku busa. Ngo uyu mukino wabaye tariki 23/05/2012 usigiye abatoza isomo rikomeye mu kwitegura umukino wa Algeria no kubona ubushobozi bwa buri mukinnyi; nk’uko byatangajwe n’umutoza wungirije w’Amavubi.

Igitego cya mbere cya Libya cyatsinzwe ku munota wa 35 w’igice cya mbere naho icya 2 cyinjiye mu minota y’inyongera. Ku munota wa 38 Salomo Nirisarike yabonye ikarita y’umuhondo. Amavubi yateye koroneri umunani mu gihe Libya yabonye eshatu gusa.

Iminota 45 y’igice cya kabiri yaranzwe no gusimbuza. Ku ruhande rw’Amavubi abakinnyi batandatu basimbuwe mu kibuga. Bitandukanye n’igice cya mbere, mu gice cya kabiri Libya yasubiye inyuma kurinda izamu ndetse koroneri ziragabanuka. Amavubi yateye koroneri imwe gusa.

Nyuma y’umukino umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu, Eric Nshimiyimana, yatangarije Radio 10 ko bakinnye n’ikipe ikomeye. Ati “twagerageje gukina ariko twagera imbere y’izamu ibitego bikabura”.

Nshimiyimana we avuga ko umukino wa Libya ubasigiye isomo rikomeye dore ko ifite umukino ugaragara muri Afrika y’Amajyarugu (Maghreb). Ati “tubonye isomo, ubushobozi bwa buri mukinnyi ndetse tugiye gukosora amakosa yagaragaye kuko twatsinzwe ibitego by’amayeri gusa”.

Umutoza mukuru w’Amavubi, Micho, mbere y’umukino yari yatangaje ko impamvu ari gukina imikino ya gicuti ari ukugerageza abakinnyi be no kumenyerana.

Abdelhafid Tasfaout, umuyobozi w’ikipe y’igihugu ya Algeria (manager) yagombaga gukurikira uyu mukino ngo akazazana amakuru afatika ku mikinire y’u Rwanda.

Imyiteguro y’ikipe y’igihugu Amavubi irakomeza. Tariki 27/05/2012 bazakina umukino wa kabiri wa gicuti na Tunisia. Umukino w’amajonjora w’igikombe cy’isi na Algeria uzaba ku itariki 02/06/2012.

Abakinnyi babanjemo: Ndoli Jean claude, Gasana Eric, Nirisarike Salomon, Nahimana Jonas, Iranzi Jean Claude, Mugiraneza Jean Baptista, Haruna Niyonzima, Karekezi Olivier, Kagere Medy, Sina Jerome na Dady Birori.

Abasimbuye: Sina Jerome-Ndaka Frederic, Iranzi Jean Claude-Bony Bayingana, Karekezi Olivier-Bokota Labama,Gasana Eric-Ngabo Albert, Haruna Niyonzima-Hussein SIbomana.

Kayishema Tity Thierry

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

gusa mbanje kubashimira murasobanutse muri Ndongozi gukora ni kare kandi mukomereze aho

hakizimana antoine yanditse ku itariki ya: 24-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka