Ibigo by’imyuga bifite gahunda nziza bigiye guhabwa inkunga izabifasha kuzamura imikorere

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) kigiye gutera inkunga ibigo byigisha imyuga bihanga udushya tugamije guteza imbere imirimo ifite isoko muri iki gihe.

Ibigo bimaze byibura umwaka bihugura mu myuga,byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga nibyo byemerewe kwitabira iri piganwa ryatangiye kuri uyu wa mbere tariki 22/05/2012 rikazarangira tariki 25/06/2012.

Imishinga izagaragaza ko yarushije indi mu kugaragaza gahunda nziza izajya ihabwa amafaranga ari hagati ya miliyoni esheshatu na miliyoni 60; nk’uko Wilson Muyenzi, uyobora umushinga wa Skills Development Project (SDP) yabitangaje.

Yagize ati “Amafaranga azatangwa mu buryo bw’irushanwa, hatangwe amatangazo mu bitangazamakuru kugira ngo ibigo bitange imishinga yabyo. Imishinga izahabwa amafaranga ni izatanga iminshinga myiza.”

Ayo mafaranga azajya atangwa mu byiciro kugira ngo bibafashe gukurikina imikorere yabo.

Muyenzi kandi yavuze ko abazitabira iyo mishinga bagomba gukora imishinga ishobora guhugura abantu ku myuga yihutirwa mu gihe kitarengeje amezi atatu kandi bakaba bahugura byibura mu bice bine mu mwaka umwe.

Hazabaho gukurikirana no mu biturage kugira ngo bafashe abatashobora kwandika imishinga kandi bafite ibitekerezo byiza; nk’uko uyobora umushinga wa Skills Development Project (SDP) yabitangaje.

Gasana Jerome, umuyobozi wa WDA ari nayo yatanze uyu mushinga uzamara imyaka itatu, yavuze ko uwo mushinga uri muri gahunda yo kuzamura ireme ry’imyuga ikiri hasi mu Rwanda.

Ati: “harifuzwa ko mu 2017 abiga imyuga bazaba bageze kuri 60% bavuye kuri 40% bari mu mashuri muri iki gihe”.

Kongera umubare w’abize imyuga bizafasha u Rwanda muri gahunda rwihaye yo kugira abantu bafite ubumenyi ngiro benshi, ari nabyo bikenewe cyane ku isoko mpuzamahanga.

Umuyobozi wa WDA yanaboneyeho kwibutsa ko umuntu wize imyuga ntaho aba atandukaniye n’uwize amashuri asanzwe kuko gahunda iriho imworohereza gukomeza kaminuza igihe abyifurije.

Ku mpungenge z’uko ibyo bigo bizakurikiranwa mu gihe binaniwe kuzuza ibyo byasezeranyije, Muyenzi yatangaje ko hari amasezerano bazasinyana azagena iyo mikorere ku buryo ugaragaweho imikorere mibi yanagezwa imbere y’ubutabera.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka