Nyanza: Indaya zigaragambije zinubira mugenzi wazo utita ku bana 7 yabyaye

Indaya zo mu mujyi wa Nyanza zabyutse zigaragambya tariki 23/05/2012 zamagana mugenzi wazo witwa Dusabe Marie Ange ukora kuri Bar Idéal wanze kwita ku bana 7 yabyaye ku bagabo banyuranye.

Izo ndaya zasabaga ko Dusabe Marie Ange ukora muri Bar Idéal areka kwigira ihoho ry’umukobwa muri ako kabari kandi ari umubyeyi nka bamwe muri izo ndaya. Zamusabaga kureka ibyo yigira ahubwo akita ku bana bakiri bato asigaranye nk’uko nazo zibikora ariko ntibizibuze gukomeza kwigarurira bamwe mu bagabo.

Umwe muri izo ndaya wareraga abana babiri ba Dusabe yahise ibamujugunyira imwamaganira ku mugaragaro ko atamuhemba ndetse akibera mu kabari gusa ntagire umwanya wo kuza kureba urugo rwe ruri mu mudugudu wa Bugura mu kagali ka Gahondo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Mu burakari bwinshi bukabije, indaya zikorera ahitwa mu Mugonzi mu mujyi wa Nyanza zasabye Dusabe Marie Ange kwita ku bana yabyaye ku neza bitaba ibyo ngo zikajya ziza iteka kumuteza abantu ku mugaragaro zivuga ko ari umubyeyi gito ko n’amafaranga bamuhonga ntacyo amariye abana be usibye kuyifatamo neza ku giti cye.

Zimwe muri izo ndaya zanamwijunditse cyane zimurega ko azirusha abakiriya kandi ari umubyeyi nka zimwe muri zo nk’uko zabitangazaga zimukoza isoni mu ruhame aho akorera muri Bar Idéal; nk’uko Umulisa wakurikiraniraga hafi iyo rwaserera abitangaza.

Nyuma y’uko Dusabe asangishwa abana be babiri bato bitwa Agasaro Linda Chanelle na Hirwa Odrisse abantu bahise babura irengero rye kuko yabahunze n’ikimwaro cyinshi nk’uko umwe mu bakozi wa Motel Ideal utashatse gutangaza amazina ye abivuga.

Yagize ati: “Dusabe nta muntu uzi irengero rye kugeza ubu kuko yagiye umuti wa mperezayo nyuma yo gusangishwa abana be babiri hano aho akora muri Bar Idéal”.

Ku irembo rya Bar Idéal, aho itsinda ry'indaya zigaragambirijeho mu gitondo cya tariki 23/05/2012.
Ku irembo rya Bar Idéal, aho itsinda ry’indaya zigaragambirijeho mu gitondo cya tariki 23/05/2012.

Bamwe mu baturanyi baho abana ba Dusabe Marie Ange barererwaga bavuga ko yanze neza abana be mu gihe ari umubyeyi w’abana barindwi. Bagize bati “Uriya mwana w’umukobwa (Dusabe) yaratunaniye kuko abana yabyaye banyanyagiye hirya no mu gihugu aho barerwa n’abagira neza ariko we ntabitaho kuko yabanze izuba riva yigira gukora umwuga w’uburaya.”

Abandi bagiraga bati: “Abo mu muryango wa Dusabe ntako batamugize ngo aze yicare iwabo mu rugo yite ku bana bakiri bato ariko yaranze abatera utwatsi kandi ntacyo yabuze kuko abe bose ari abakire”.

Abaturanyi ba Dusabe bakeka ko abo bana be yahawe ku ngufu binoroshye kuri we kuba yabambura ubuzima igihe abishakiye akabata mu musarane agamije gukomeza gutwarwa n’iraha ryo mu mujyi nta mwana akekwaho kubyara.

Muri Bar Idéal y’uwo bakunze kwita Ragadi iri mu mujyi wa Nyanza Dusabe Marie Ange akoramo afatwa nk’umukobwa uza ku isonga mu gukurura abagabo kandi uninjiriza iyo motel amafaranga menshi; nk’uko abakozi bakorana babyemeje bamukurira ingofero ko ari ikiyobyabwenge kuri bamwe mu bagabo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka