Inyeshyamba za FDLR na Mai-Mai zishe abasivili barenga 100

Inyeshyamba za FDLR na Mai-Mai zishe abasivili barenga 100 mu cyumweru gishize mu duce twa Ufamandu ya mbere n’iya kabiri mu karere ka Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Abo barwanyi bateye utwo duce bitwaje imbunda barasa abantu bose bahuye na bo nta kuvangura. Ibyo byatumye abaturage bahunga ingo zabo berekeza mu gace ka Busurungi.

Nk’uko umuyobozi w’agace ka Katoyi yabitangarije mu nama yateranye tariki 20/05/2012 ihuje abakuru b’imidugudu y’akarere ka Masisi, ibyo bitero byahitanye abasivile barenga 100.

Ati: “Tariki 19/05/2012 bishe abantu batanu: umugabo n’abana bane i Bitoyi, abantu 39 i Kibati bashyingurwa kuwa mbere. I Kibua mu mudugudu wa Kilina Nyakisosi bishe abantu 36 banarasa abandi 47”.

Umudepite ukomoka mu karere ka Masisi witwa Robert Selinga yasabye ko hakorwa iperereza kuri ubwo bwicanyi buvugwa kugira ngo hamenyekane ukuri.

Umuyobozi w’akarere ka Masisi avuga ko yababajwe n’ubwo bwicanyi agasaba abayobozi ba Kongo-Kinshasa kohereza abasirikare muri ako gace mu gihe gitoya gishoboka mu rwego rwo gucunga umutekano w’abaturage.

Ubwo bwicanyi bwakajije umurego kubera ibitero bya FDLR yateye ku mitwe yiyemeje kubarwanya ifatanyije n’abaturage; nk’uko Radio Okapi ibitangaza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka