Polisi y’igihugu iratanga umusanzu mu gupima SIDA

Polisi y’igihugu iri mu gikorwa cyo gupima ku bushake ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku bantu batandukanye, barimo abasirikare, abapolisi na local defences, abashinzwe community policing mu tugari ndetse n’imiryango yabo hamwe n’abandi bose babyifuza bo mu karere ka Ngororero.

Abarimo gukora iki gikorwa cyatangiye tariki 14/05/2012 bavuga ko kigenda neza kuko abaturage bacyitabira ari benshi. Abaturage baje kwipimisha mu murenge wa Ngororero tariki 22/05/2012 batangaje ko impamvu ituma babyitabira cyane ari uko nta mafaranga babaca kandi serivisi ikihuta.

Iki gikorwa kigirira akamaro gakomeye abanyeshuli kuko ababapima babasanga ku mashuli yabo kuko batabonaga umwanya wo kujya kwipimisha kuko baba bari mu masomo; nk’uko bitangazwa na bamwe mu banyeshuri bakorewe icyo gikorwa biga mu ishuli rya ETO Gatumba.

Nyuma yo kuva mu mirenge ya Gatumba, Muhororo na Ngororero, abaganga b’abapolisi bazerekeza mu mirenge ya Kabaya na Muhanda, kandi iki gikorwa kikazakomereza no mu yindi mirenge igize akarere ka Ngororero.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka