Imirenge itanu ya Nyaruguru igiye kubona kaburimbo

Nyuma yo gushyira kaburimbo mu muhanda ugana mu isoko rya Gatunda uturutse ku Munini, hatahiwe ugana mu Iviro, rimwe mu masoko ahahirwamo cyane mu Karere ka Nyaruguru, intara y’Amajyepfo.

Ni umuhanda w’ibirometero 18 uzashyirwamo kaburimbo iciriritse guturuka ahitwa mu Bihari hafi y’ibiro by’Umurenge wa Nyagisozi ku muhanda wa kaburimbo uturuka i Huye ukagera i Ndago unyuze i Cyahinda; ukanyura mu isoko rya Viro, ukagera ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi wa Nshiri.

Unyura mu Mirenge itanu yo mu Karere ka Nyaruguru ari yo Nyagisozi, Cyahinda, Busanze, Ruheru na Munini.

Ibi bishimishije abarema ririya soko, ariko n’abaturiye uriya muhanda, bavuga ko uzabazanira iterambere ndetse bakazajya banagenda mu muhanda ukoze neza.

Nka Narcisse Nsengiyumva utuye mu Mudugudu wa Muriza mu Kagari ka Nyagisozi, Umurenge wa Nyagisozi, agira ati "Hari imodoka zituruka za Butare, Kigali na Gisagara, abanyamagare n’abanyamamoto, baje guhahira mu Iviro. Iyo imvura yaguye zibura aho zinyura, zikagarukira ku Murenge hafi ya Kaburimbo. Umuhanda Numara gushyirwamo kaburimbo ibintu bizagenda neza."

Marie Goretti Mukamurara utuye mu Mudugudu wa Nyagishayi, Akagari ka Nyagisozi, Umurenge wa Nyagisozi, na we ati "Imvura yagwaga ibinyabiziga bigashaya ntibibashe kunyura muri uyu muhanda kubera ubunyereri buwubamo. N’abanyamaguru kugenda byabagoraga. Mu gihe cy’izuba habaga ivumbi ryinshi cyane rikagera no mu masafuriya mu nzu, wahanyura uri kuri moto ikaguceka kubera ibinogo."

Yungamo ati "Ariko uwatinyaga kuhanyura ntazongera kubitinya. Azajya avuga ati umuhanda ni mwiza. Ashobora kuzana imyaka ashoye mu Iviro, umushoferi ntatinye kuza guheramo no gutanga amafaranga yo guhemba abayishayura. Ibintu biraza kujya bigenda neza."

Na none ariko, abaturiye uriya muhanda bavuga ko n’ubwo bishimiye umuhanda uzabazanira iterambere, ntibishimiye uko babariwe ibyabo bizangizwa no kuwutunganya kubera ko bavuga ko byakozwe bategerewe ngo basobanurirwe ibyo bagomba kwishyura, bituma batekereza ko bari kwishyurwa makeya.

Hari ugira ati "Mu kuza kubara, umuturage nta ruhare yabigizemo. Barazaga bakirebera ibyo bareba, ukazumva ngo barakugeneye. Wumvaga baguhamagaye ngo ngwino usinye, bakaguha agapapuro ngo uzishyurwa aya."

Akomeza agira ati "Twifuza ko ubutaha abaturage bajya bagira uruhare mu kubarirwa. Umuntu bakamwereka igiti cya avoka kibarirwa aya, insina igenerwa aya n’aya, ku buryo umuntu asigara azi ayo azabarirwa."

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko gushyira kaburimbo muri uriya muhanda byatekerejweho hagamijwe kunoza imihahirane kubera ko imiterere ya Nyaruguru ituma imihanda y’ibitaka yangirika vuba nyuma yo gutunganywa.

Ati "Nyaruguru ni Akarere gafite imisozi miremire, ubutaka bworoshye ndetse n’imvura nyinshi, ku buryo umuhanda ukozwe utarimo kaburimbo utamara igihe. Usanga nk’uwagombaga kumara byibuze imyaka itanu umara umwe cyangwa ibiri. Gushyirwamo kaburimbo rero ni ukugira ngo uburyo bwo gufata neza imihanda bugendane n’igihe ndetse n’imiterere y’Akarere."

Naho ku bijyanye n’ibarwa ry’ibizangizwa ryaba ritarakozwe mu buryo umuturage abigiramo uruhare, avuga ko ubundi atari ko bigenda, kandi ko bene ayo makosa aramutse yarabayeho utishimiye uko yabariwe yemerewe kutabisinya agasubirishamo.

Ngo ashobora no kwifashisha umugenagaciro wigenga, ibyo abonye bigahuzwa n’ibyakozwe mbere, cyane ko hariho itegeko rigenga kwimura abantu ku mpamvu rusange rigena n’ibiciro by’ibyishyurwa.

Biteganyijwe ko imirimo yo gutunganya iriya muhanda izarangirana n’ukwezi k’Ukuboza muri uyu mwaka wa 2026, ukazatwara amafaranga abarirwa muri miriyari 16.

Uzasiga Nyaruguru ari kamwe mu Turere dufite imihanda ya Kaburimbo miremire kuko izaba ifite iri ku birometero 125.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka