Umukobwa wiga muri INILAK i Nyanza yahawe lifuti imukoraho
Umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko wiga nijoro mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’icungamutungo muri INILAK Nyanza Campus, ku mugoroba wa tariki 22/05/2012 yasabye lifuti maze aho kumujyana mu mujyi wa Nyanza imukomezanya mu karere ka Ruhango.
Uyu mukobwa wasabye ko amazina ye yagirwa ibanga kubera ingaruka byamugiraho mu kazi avuga ko ubwo yari avuye gusubiramo amasomo ye ku ishuli yageze ku muhanda wa kaburimbo ahagana saa tatu n’igice z’umugoroba imodoka yavaga i Butare yo mu bwoko bwa Rav 4 ikamwisabira kumuha lifuti.
Iyo modoka yari itwawe n’umusore nta bandi bantu bari kumwe nawe. Ati: “Twageze ahitwa ku Bigega ari naho hari umuhanda werekeza mu mujyi wa Nyanza yanga kuhampagarika ahubwo we yongeza umuvuduko yerekeza mu karere ka Ruhango.”
Nk’uko uwo mukobwa akomeza abivuga ngo yabajije uwo musore aho amujyanye undi amusubiza ko bagarukira ahitwa i Gatagara kureba umuntu maze bombi bakabona kugarukana mu mujyi wa Nyanza.
Ubwo bari bahageze uwo musore yongeye kongeza umuvuduko n’uko umukobwa nawe induru ayiha umunwa maze ubwoba bumutashye nibwo yemeye kumusiga aho ku muhanda asiga amututse ibitutsi bitagira uko bisa.
Kuri uwo muhanda avuga ko yahahuriye n’ibibazo binyuranye birimo imbeho y’ijoro yahamukubitiye no gutinda kubona imodoka cyangwa moto yagombaga kumugarukana iwabo mu mujyi wa Nyanza.
Nyuma y’isaha n’igice ari kuri uwo muhanda ngo yabonye imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yavaga mu mujyi wa Kigali yerekeza mu karere ka Nyamagabe ayiteze imwemerera guhagarara irahamuvana.
Uyu mukobwa avuga nyuma y’ako kaga yahuye nako atazongera n’umunsi n’umwe kujya mu modoka y’umuntu bataziranye. Ati: “Yaba guhabwa lifuti cyangwa kuyisaba sinzabyongera mu buzima mu gihe nyir’imodoka tutaziranye”.
Yagiriye inama bagenzi be b’abakobwa kwirinda ibintu bashukishwa birimo iminyenga y’imodoka n’utundi duhendabana kugira ngo bajye gukoreshwa imibonano mpuzabitsinda cyangwa ubundi bugizi bwa nabi.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 19 )
Ohereza igitekerezo
|
pole sana gsa pole bosentabwo arko bameze
WIHANGANE KANDI UKOMEZE USHIME IMANA KUBA UTAKOREWE IBYAMFURAMBI.
bibaho uwomukobwa yihangane ahubwo ashime Imana ko yahatambukanye umucyo
jye iyonkuru sinyemera 100% kuko niba ari umukobwa wayitanze ubwo harukundi byagenze ahubwo agashaka uko abigoheka
Tujye tuba smart.
Ntawatanga igitekerezo kandi ibyo ashaka kuvugaho batarabivuze ukuri,ubwose igitekerezo for no sence murumva aribyo banyarwanda?
Murwego rwo kugirinama abasaba lifuti ibinibyo arikose iyinkuru ntiyujuje ubuziranenge
Murwego rwo kugirinama abasaba lifuti ibinibyo arikose iyinkuru ntiyujuje ubuziranenge
Murwego rwo kugirinama abasaba lifuti ibinibyo arikose iyinkuru ntiyujuje ubuziranenge
Uwomukobwa yahuye nakarengane yihangane kabisa
WAVUZE KO YAKURONGOYE AGAHITA AKUREKURA
ahubwo uwomukobwayashakagako amwitwarira murugo ageze mumodoka asanga amagambo amubwiranta kerekezo
abonyeimujyanye agize imana ayivamo arongeyekandi atega fuso tujye twitondera lifuti!!!!!!!